Mu minota micye iri imbere kuva Saa Kumi z'umugoroba, biraba ari ibicika muri Kigali Arena mu gitaramo cy'imbaturamugabo cya Bruce Melodie. Abantu ibihumbi bitezwe kwitabira iki gitaramo kibera mu nzu kabuhariwe y'imikino n'imyidagaduro aho bari bube bagiye gushyigikira Bruce Melodie ugiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 amaze akora umuziki by'umwuga.
Nyamara uyu umugabo wakomeje kugenda atanga ibyishimo mu muziki wa Live mu ijwi rikundwa na benshi rijyanisha n'injyana yatangiye kubaka afite imyaka 14 aririmba mu rusengero, mu kanya gato abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yumva atiyumvisha neza ibiri kuba wagira ngo ni bwo bwa nyuma agiye kuririmba.
Yagize ati: 'Uyu munsi ni amateka ndikumva wagira ngo ni ubwa nyuma ngiye ku rubyiniro.' Aya magambo afite uburemere mu buryo bwose yaba mu buryo bw'ibyishimo byuje umutima wa Bruce n'ibyo abantu bafite kwitega ku gitaramo kigiye kuba mu minota micye iri imbere.
Ku ruhande rw'ibyishimo, Bruce arasa nk'uhishura ko atumva ko ariwe waba ugeze kuri iyi ntambwe aho Akarere k'ibiyaga bigari kose n'ibice binyuranye by'isi ariwe byerekejeho amaso mu myidagaduro nyarwanda.
Ku ruhande rw'ibyo abantu bafite kwitega ku cyo Bruce Melodie aza gukorera ku rubyiniro, bigaragara ko ari ibintu bidasanzwe nk'aho bwaba ari bwo bwa nyuma araba aririmbye asa nu'sezera bivuze ko aza gutanga icyo afite cyose agakora n'ibyo ashoboye byose.
Bruce Melodie niwe muhanzi wa mbere ugiye gukora igitaramo gikomeye cyo muri ubu bwoko bwo kwizihiza imyaka amaze akora umuziki mu Rwanda kandi ubona ko cyakangaranije imbuga nkoranyambaga, ibitangazamakuru n'igihugu muri rusange.
Ubutumwa bwuje amarangamutima Bruce Meldie anyujije kuri Instagram mu gihe habura amasaha mbarwa akagaragaza icyo yubatse kuva yatangira umuziki
Nyuma y'uduhigo tunyuranye yagiye aca mu gihe kingana n'ikinyacumi cyose Bruce Melodie agiye gukora igitaramo gitegerejwe kuza kuberamo ibitangaza bitigeze mu mateka y'umuziki nyarwanda yaba mu miririmbire, ubwitabire n'uburyo abahanzi baza guseruka
Kuva saa kumi z'umugoroba biraba bishyushye muri Kigali Arena