Ni ikigo gitanga serivise zirimo gutanga amatike y'indege ku bayifuza, kwizigamira imyanya mu mahoteri ayariyo yose, gukodesga imodoka zitwara ba mukerarugendo n'izindi bifuza no gutembera ibice bitandukanye by'u Rwanda bareba ibyiza bihaboneka.
Bimwe mubyo Legacy Travel & Tours Ltd ifasha abayigana, ni ugusura ibyiza nyaburanga birimo amaparike bareba inyamaswa z'ubwoko butandukanye nk'ingagi n'izindi, imisozi miremire n'ibibaya ndetse basobanurirwe n'amateka yaho, gusura amazi magari, ingoro ndangamuco n'ibindi.
Umuyobozi wa Legacy Travel & Tours Ltd Uwayezu Theoneste, Avuga ko mubyo bakora hiyongeraho kwakirana na yombi ababagana bakabafasha mu byo bifuza byose mu bukerarugendo bw'u Rwanda, yaba abaje mu matsinda, umuntu ku giti cye mu gihe yanyuzwe na serivise yifuza.
Yagize ati " Abatugana tubafasha mu bijyanye n'ubukerarugendo bareba ibyiza bitatse u Rwanda, birimo gusura amaparike, kujya muri Nyungwe, kureba Akagera, Inzu ndangamurage, Bisoke n'ibindi byinshi. Ibi byiyongeraho ko dufasha abashaka gukodesha imodoka bifuza, gufata imyanya mu mahoteri, tubibakorera uko babyifuza, yaba abaje mu matsinda, umuntu ku giti cye bitewe n'ibyifuzo bya buri wese, amarembo arafunguye yaba ku ba nyamahanga n'abanyarwanda babyifuza"
Akarusho muri Legacy Travel & Tours ni uko bagenera ba mukerarugendo ibibafasha mu rugendo ( Package) birimo kubapima Covid-19, ababayobora (Guide) amafunguro arimo aya Kinyarwanda ku bayifuza n'aya kizungu, ba gafotozi, amazi n'ibindi byinshi.
Uwakwifuza ibindi bisobanuro yaduhamagara kuri terefone ngendanwa : (+250) 788315054, (+250) 788302964.