Kigali : Polisi yerekanye abantu 12 barimo abapolisi barindwi bakekwaho ruswa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bapolisi barindwi barimo n'abo ku rwego rw'Abofisiye bafatiwe mu Turere dutandukanye mu bihe binyuranye, bakaba beretswe Itangazamakuru kuri Polisi y'u Rwanda i Remera mu Karere ka Gasabo.

Aba bapolisi barindwi barimo abo ku rwego rwa Ofisiye barimo umwe ufite ipeti rya CIP (Chief Inspector of Police) rigaragazwa n'ikirango cy'inyenyeri eshatu, batatu bafite ipeti rya IP (Inspector of Polisi) rigaragazwa n'ikirango cy'inyenyeri ebyiri ndetse n'undi umwe ufite ipeti riri munsi y'iri ari ryo rya AIP (Assistant Inspector of Police) rigaragazwa n'inyenyeri imwe.

Aba bapolisi kandi barimo babiri bafite ipeti rya Sergeant rikaba irya gatatu mu mapeti y'igipolisi cy'u Rwanda uhereye ku ryo hasi.

Bafatiwe mu Turere tunyuranye no mu bihe bitandukanye hagati ya tariki 25 na 27 Ukwakira 2021 mu bihe hariho hakorwa ibizamini by'impushya zo gutwara ibinyabiziga aho bakekwaho icyaha cya Ruswa bakekwaho gukora ubwo bizezaga abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kuzabafasha kuzibona.

Mu kiganiro yigeze kugirana na UKWEZI TV muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko ubusanzwe Abapolisi bagira n'amahame agenga imyitwarire yabo ku buryo utannye akayarengaho aba agomba kubiryozwa.

Muri icyo kiganiro hari aho yagize ati 'Mujya mwumva ko iyo umwaka ushize hari Abapolisi bagenda birukanwa baba bitwaye nabi tukabatangaza. Bariya hafi 70% ni ababa bakoze amakosa ajyanye n'imyitwarire [discipline].'

Icyo gihe kandi yavuze ko Umupolisi ashobora gukora icyaha akanajyanwa mu nkiko zikaba zamugira umwere ariko 'kuko ikosa yakoze ryagaragaje nabi Polisi, akaza Polisi igakurikiza amabwiriza ngengamyitwarire yayo ikareba amakosa wakoze kuko afite n'ibihano, niba bijyanye no gufungwa amezi abiri, cyangwa atatu cyangwa kwirukanwa ukaba wakwirukanwa kimwe nuko ushobora gukora iryo kosa rya discipline ukaba wakwirukanwa utiriwe ujya mu rukiko.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Polisi-yerekanye-abantu-12-barimo-abapolisi-barindwi-bakekwaho-ruswa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)