Kirehe : Abahungu babiri na Se bakurikiranyweho kwica abana ba mushiki wabo bakabataba mu isambu yabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru bunakurikiranye aba bantu, buvuga ko buriya bwicanyi bwabaye mu kwezi gushize k'Ukwakira 2021.

Mu ntangiro z'Ukwakira, umukobwa wabyariye iwabo hariya mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, yasize umwana we muto w'imyaka itatu ari kumwe na musaza we, agarutse aramubura.

Nanone tariki 13 Ukwakira 2021, uriya mukobwa wabanaga na se na basaza be, yasize umwana we mukuru w'imyaka 12 ari kumwe na musaza we na none, agarutse aramubura.

Ngo yabajije uyu musaza we amubwira ko atazi aho ari bituma ahita yiyambaza Umukuru w'Umudugudu amumenyesha ko amaze kubura abana be babiri.

Tariki 15 Ukwakira 2021, abaturanyi babajije basaza b'uriya mugore aho abana be bari, bababwira ko basanze ba se bababyaranye ariko ntibanyurwa n'icyo gisubizo bahita biyemeza gushakisha.

Ubwo bariho bashakisha, bageze mu isambu y'uriya muryango, babona ahantu harunze itaka rikiri ribisi bahakandahiye batangira kurigita, basesuruye basangamo umurambo w'umwana muto ari mu mufuka, barebye nko muri metero eshanu yaho bahasanga undi murambo w'uwo mwana mukuru w'imyaka 12 y'amavuko nawo barawushyize mu mufuka.

Bafashe umwe muri basaza be, yiyemerera ko yafatanyije na se na murumuna we kubica babanje kubaniga barangije babashyira mu mufuka bajya kubataba mu isambu yabo.

ITEGEKO RIVUGA IKI ?

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange

Ingingo ya 107 : Ubwicanyi buturutse ku bushake n'uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kirehe-Abahungu-babiri-na-Se-bakurikiranyweho-kwica-abana-ba-mushiki-wabo-bakabataba-mu-isambu-yabo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)