Kirehe: Inka 13 zapfuye nyuma y' uko zivuye konera umuturage _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mu karere ka Kirehe aho inka zonnye umurima w'amasaka zigahita zipfa zose uko ari 13 benshi bikabatangaza.

Izi nka zari iz'umuturage witwa Leoncie w'imyaka 71 zikaba zaguye mu Rwuri rwazo aho zari zimaze kona umurima w'amasaka wegereye urwo rwuri, ni umurima w'uwitwa Celestin.

Aha ni mu karere ka Kirehe mu mudugudu wa Busasamana mu Kagari ka Nasho ho mu murenge wa Mpanga haguye inka 13 bikayobera benshi kuko hapfaga imwe ku yindi kandi zigapfa zimaze kona amasaka ubusanzwe atica inka.

Abenshi mu baturiye aho babonaga imirambo y'inka irambitse bo bahamyaga ko ari amarozi atari icyorezo kuko icyorezo kitaza mu nka z'umuntu umwe kandi hari n'abandi boroye.

Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze muri ako gace bwo buvuga ko butagira icyo bubitangazaho mu gihe ibizamini biri gukorwa n'ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi RAB bitari byatanga ibisubizo.



Source : https://impanuro.rw/2021/11/14/kirehe-inka-13-zapfuye-nyuma-y-uko-zivuye-konera-umuturage-_-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)