Kirehe : Inka 13 z'umuntu umwe zapfiriye mu murima w'umuturanyi icyarimwe bitera urujijo benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inka za Leoncie Mukansonera aho zapfuye zigeze mu murima w'amasaka w'umugabo witwa Celestin utuye Mudugudu Busasamana I, Akagari ka Nasho, Umurenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe.

Inyinshi muri ziriya nka zirakuze zikaba zagaragaye zagandagaye mu murima zapfuye ndetse abantu bakaba birinze kuzikora.

Inzego zishinzwe ubunzi n'Ubworozi zagiye muri kariya gace ndetse hafatwa n'ibipimo kugira ngo hatahurwe icyaba cyateye urupfu rw'ariya matundo

Eric Zikama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kirehe yatangaje ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tarik 14 Ugushyingo 2021 ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe hamwe n'abakozi ba RAB bagiye ahabereye biriya byago, ubu hakaba barimo gufatwa ibipimo kugira ngo abahanga bapime icyo ziriya nka zaba zazize.

Eric Zigama kandi avuga ko nk'uko abaturage bagize ibyago bafashwa, uriya na we hari gutekerezwa uburyo yagobokwa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kirehe-Inka-13-z-umuntu-umwe-zapfiriye-mu-murima-w-umuturanyi-icyarimwe-bitera-urujijo-benshi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)