Ibi byagarutsweho na Hon. Marie Claire Mukasine uyobora Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu, mu kiganiro n'Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, hatangizwa icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa Muntu.
Hon Marie Claire Mukasine avuga ko kuba hari abantu batabwa muri yombi bazira ibyaha bakoreye kuri Youtube, bidakwiye gufatwa nko kutubahiriza uburenganzira bwabo.
Yagize ati : "Ni byiza ko abo bakoresha YouTube bakica amategeko bamenya ko hari uburenganzira bwabo ariko hari n'inshingano bagomba gukurikiza bakirinda kwica amategeko kuko kuyica bituma abahana."
Muri iki kiganiro hari hari abayobozi mu nzego zitandukanye
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 73 y'Itangazo Mpuzamahanga ry'Uburenganzira bwa Muntu iba ku wa 10 Ukuboza buri mwaka, Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ifatanyije n'Ishami ry'Umuryango w'abibumbye ryita ku burenganzira bwa Muntu na zimwe mu Nzego za Leta hatangijwe icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa Muntu kizarangira tariki 10 Ukuboza 2021.
Iki cyumweru giteganijwemo ibikorwa bitandukanye bizagaruka ku nsanganyamatsiko ku rwego rw'Isi igira iti : cyangwa KURESHYA 'Kugabanya ubusumbane, guteza imbere uburenganzira bwa Muntu' EQUALITY â³ Reducing inequalities, advancing human rights'.
Ibyo bikorwa bigamije gukangurira abantu ibikubiye mu itangazo mpuzamahanga ry'uburenganzira bwa Muntu n'ibigomba gukorwa kugira ngo hirindwe ubusumbane mu burenganzira no mu cyubahiro n'ingaruka zabwo.
Mu kwizihiza iryo tangazo ku nshuro ya 73, Komisiyo yateguye ibiganiro bizahabwa abagize inama y'umutekano yaguye ku rwego rw'Intara zose bari kumwe n'abagize Komite ngishwanama yo kurwanya ruswa n'akarengane ku rwego rw'uturere ndetse na Komite z'urubyiruko rw'abakorerabushake ku rwego rw'Imirenge y'Umujyi wa Kigali bibakangurira ibikubiye mu itangangazo mpuzamahanga y'uburenganzira bwa Muntu mu kurwanya ubusumbane mu burenganzira no mu cyubahiro ; gutanga ubutumwa buzanyuzwa kuri Radio na Televiziyo ku ruhare rw'inzego mu kurwanya ubusumbane no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu.
Itangazamakuru rirasabwa gukomeza kuba umuyoboro mwiza wo gusakaza ibikorwa bizaba mu cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa Muntu, ribigeza ku baturage kandi ribakangurira gukomeza kubahiriza uburenganzira bwa buri wese. Rirasabwa kandi gusakaza ibikubiye mu Itangazo Mpuzamahanga ry'Uburenganzira bwa Muntu kugira ngo abantu barusheho kuyamenya no kuyubahiriza.
Inzego zitandukanye cyane izegereye abaturage zirasabwa kubahiriza inshingano zo kurinda uburenganzira bwa buri wese kandi zikihatira kurwanya ubusumbane ubwo ari bwo bwose muri serivisi zitanga, kugira ngo uburenganzira bwa Muntu bukomeze butere imbere.
Abaturarwanda barasabwa kugira uruhare mu kurinda no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu harimo kugaragariza inzego zibishinzwe aho bwahutajwe, kandi bakuzuza inshingano zabo.