Kuki gutwika imirambo bitaratangira mu Rwanda kandi amategeko abyemera? Minisitiri Gatabazi yahaswe ibibazo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abadepite batanze iki cyifuzo nyuma y’ibisobanuro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatanze mu magambo, kuri uyu wa 2 Ugushyingo, asubiza ibibazo yabajijwe biri mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ridashyirwa mu bikorwa.

Mu bidashyirwa mu bikorwa birimo kuba amarimbi hirya no hino mu gihugu atazitiye, abaturage bagishyingura mu masambu yabo, amarimbi atagira ibitabo byandikwamo abayashyinguyemo ndetse no kuba uburyo bwo gushyingura binyuze mu gutwika imirambo butarashyirwa mu bikorwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko by’umwihariko impamvu gutwika imirambo bidakorwa hakiri imbogamizi zishingiye ku muco nyarwanda.

Yavuze ko abantu benshi bagitsimbaraye ku buryo busanzwe bwo gushyingura, “aho umuntu aba yumva mu gushyingura umuntu we yamwambika, akamutera umubavu, akamwubakira, agashyiraho ifoto…”

Minisitiri Gatabazi yanongeyeho ko nta bikorwaremezo bihari ndetse uyu muco ukaba uri mu byazitiye abashoramari bagatinya gushoramo amafaranga batinya guhomba.

Ati “Twavuganye n’abashoramari bagaragaza impungenge ko bashobora gushora imari yabo ariko bakabura abantu bashyingura muri ubu buryo bagahomba. Umuntu ashobora gushora miliyoni ze akagura imashini ariko umwaka ugashira nta muntu uramugana.”

Depite Mukabikino Jeanne Henriette, yavuze ko umuco udakwiye gutuma iyi gahunda idashyirwa mu bikorwa kuko igihugu gifite ikibazo gikomeye cy’ubutaka buto.

Ati “Kuvuga ngo umuco utuma tudashyingura mu buryo bujyanye no kuba twatwika imibiri byakagombye kuganirwaho. Ubutaka bw’igihugu cyacu ni buto mu buryo bugaragara. Kumva ko buri gihe tuzajya tugira irimbi rishya muri buri karere, numva ari ibintu bigoye. Hagombye kubaho kubishishikariza abantu bakumva ko gutwika umurambo atari igitangaza cyangwa kwica umuco.”

Depite Uwanyirigira Gloriose, yavuze ko niba abikorera batinya gushora imari mu bikorwa byafasha mu gutwika imirambo kubera ko bihenze, leta ikwiye kuba ari yo ibikora kubera yo yashyizeho itegeko ishaka ko rigira ibyo rikemura.

Ati “Igihugu gitekereza gushyiraho ririya tegeko n’ingingo ivuga ko abantu bashobora no gutwikwa yabonye ko hari icyo byagombaga gusubiza. Numva ko yagombye gufata iya mbere igashyiraho ibyo bikorwaremezo, abantu bamara kubitinyuka n’abikorera na bo bakazaboneraho. Ariko ubona ko igihe cyose leta itazabyinjiramo ngo n’ubukangurambaga bukorwe ntabwo ibyo bintu bizashoboka.”

Depite Murebwayire ati “Uko bucyeye n’uko bwije abantu barapfa, tukagira amarimbi hirya no hino, ubutaka ntibwiyongera. Numva hashyirwaho ingamba zikakaye kugira ngo turinde ubutaka bwo guhingwaho no guturaho.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko iki ari icyifuzo azajyana muri guverinoma hakarebwa uko leta yakora iryo shoramari igihe kikazagera ikaryegurira abikorera hakumirwa ko amarimbi yazaba menshi abantu bakabura ubutaka bwo gukoreraho ibindi bikorwa.

Nta Munyarwanda urasaba ko umuntu we atwikwa

Itegeko Nº 11/2013 ryo kuwa 11/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu Rwanda rimaze imyaka umunani rigiyeho. Mu 2015 hasohotse iteka rya Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze rigena uko imirambo izajya itwikwa.

Iri teka rivuga ko gutwika umurambo bikorwa hakoreshejwe ifuru yabigenewe, igomba kuba ifite amashanyarazi kandi ifite umuriro uhoraho ku buryo budahagarara ndetse hakaba n’imashini y’agateganyo isimbura amashanyarazi igihe yabuze.

Nubwo ibyo gutwika imirambo mu Rwanda bihakorerwa, Abanyarwanda ntibarabiyoboka kuko bikorwa n’abanyamahanga.

Umwe mu bikorera mu bijyanye no gucunga amarimbi yigeze kubwira IGIHE ko nta Munyarwanda urabagana asaba ko umurambo w’uwe watwikwa.

Icyo gihe yavuze ko isesengura bakoze basanze ari uko abantu bacyifuza gushyingura ku buryo busanzwe. Iyi akaba ari yo mpamvu ituma nk’abikorera badashora imari yabo mu gutwika imirambo.

Yagize ati “Twiteguye kuvugana n’inganda zikora imashini zitwika imirambo ariko kuko nta muntu n’umwe wari wabisaba ntabwo dushobora kugura imashini zidakenewe.”

Amakuru avuga ko imashini imwe ishobora kugura kuva kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’ubushobozi bwayo.

Ni nde usaba ko umurambo utwikwa?

Iteka rya Minisitiri rivuga ko gusaba ko umurambo utwikwa bikorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa undi yabihereye uburenganzira mbere y’urupfu. Ubusabe bukorwa mu nyandiko cyangwa mu mvugo hari abatangabuhamya nibura babiri bafite imyaka y’ubukure.

Umuyobozi w’Akarere k’aho umurambo uherereye ashobora kwemeza ko umurambo utwikwa igihe nta muntu uwusaba.

Gutwika imirambo irenze umwe mu ifuru imwe birabujijwe keretse iyo bidashoboka gutandukanya imirambo. Birabujijwe kandi gutwika umurambo utakuwemo imyenda.

Ivu ryavuye mu murambo rifatwa nk’umutungo w’umuryango w’uwapfuye cyangwa Leta. Abagize umuryango bashobora kwemeranya ko ivu rishyirwa mu gikoresho kimwe cyabugenewe cyangwa bagabagabana ivu uko babyifuza.

Ivu riri mu gikoresho cyabugenewe rishyingurwa ku irimbi rusange, irimbi ryihariye, mu rugo cyangwa ahandi hantu hagenwa n’abagize umuryango w’uwapfuye cyangwa Leta ku muntu wapfuye adafite umuryango.

Leta yasabwe gushora imari mu gutunganya ibikorwaremezo bizafasha mu gushyingura ivu nyuma yo gutwika imirambo hagamijwe kurengera ubutaka bukeneye gukorerwaho ibindi bikorwa



source : https://ift.tt/3EGkbL1
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)