Kuryama mu byumba bitandukanye ku bashakanye bishobora guterwa n'impamvu nyinshi zitandukanye, nko kuba batagifitanye umubano mwiza, kuba umwe agona kaba yabuza undi gusinzira cyangwa se yewe umwe akaba yararana n'abana kugirango abaryamishe neza, n'izindi mpamvu umuntu atakwirirwa arondora, ariko kandi abahanga mu bumenyamuntu bavuga ko bishobora no kuba ikimenyetso cy'urugo rugeze mu marembera rusenyuka.
N'ubwo bwose kuryama ahatandukanye ku bashakanye bishobora kugira icyo byakemura ku bibazo byaba hagati y'abashakanye, ariko impuguke mu by'imibanire n'ubuzima bwo mu mutwe bemeza ko ingaruka ziterwa n'icyo gikorwa cyo kutararana kw'abashakanye ari zo nyinshi kurusha umumaro wabyo.
Reka turebere hamwe zimwe mu ngaruka zo kuryama ukubiri ku bashakanye
- Byongera ibyago byo ghemukirana
Kimwe mu bintu bizakurikira gutandukanya uburyamo ku bashakanye ni ukwiyongera kw'ibyago byo gucana inyuma no guhemukirana, bitewe n'uko bazaba batagikemurirana ibibazo bishingiye ku mibonano y'abashakanye, bityo bitume buri umwe atangira gushakisha izindi nzira yakemuramo ibibazo bye, zirimo no kugirana iyo mibonano n'abandi bantu.
- Bigira ingaruka ku rubyaro
Umubano uri hagati y'abashakanye ugira uruhare runini ku burere bw'abana muri rusange, gutandukana mu buriri rero ku mpamvu iyo ari yo yose bizagira ingaruka ku bana.
- Bigabanya umubano w'abashakanye
Gutandukana mu buriri kw'abashakanye, bikuraho umubano ushingiye ku mibonano mpuzabitsina bityo n'umubano usanzwe ukagenda ukendera. Muri rusange kurara hamwe kw'abashakanye byongera umubano n'ubwuzu hagati yabo, ibyo bikabaha kugira ubuzima bwiza mu mubiri wabo ndetse no mu mitekerereze..
Niba wowe n'uwo mwashakanye mwaratandukanye mu buriri, ukaba ubona ko hari ibibazo bitangiye guteza, ni ngombwa ko wihutira gushaka inzira mwakemuramo ibyo bibazo.
Kumenya impamvu nyoyo yateye uko gutandukana
Ikibazo cya mbere mugomba kubanza kubonera igisubizo, ni ikibazo kibaza ngo: kuki mwatandukanye mu buriri?
Niba impamvu yatumye mutandukana ari irebana n'ibibazo byo kubona ibitotsi cyangwa se indi mpamvu itajyanye n'ibibazo by'imibanire, nimuyishakire umuti.
Impuguke mu by'imibanire n'ubuzima bwo mu mutwe bashobora kubagira inama ku bijyanye no kurota inzozi mbi zikubuza gusinzira neza, ibitotsi bitagira gahunda cyangwa se ikindi kibazo cyose kiri mu murongo w'ibyo.
Ariko niba impamvu yo gutandukana mu buriri ari ibibazo birebana n'imibanire ni byiza ko mugirana ibiganiro bigamije kwiyunga no gukemura icyo kibazo, mwabona ubwanyu nta musaruro mwageraho mukaba mwakwitabaza umujyanamo w'umuryango.
- Ganira n'uwo mwashakanye
Niba waratandukanye mu buriri n'uwo mwashakanye atari ku ushake bwawe cyangwa se wisubiyeho ku cyemezo cyawe, ni byiza ko uganiriza uwo mwashakanye ukamubwira ibyiyumviro byawe. Wibuke ko uburakari n'umujinya bidashobora kukugeza ku cyo wifuza, ugomba kugirana n'uwo mwashakanye ibiganiro mutuje.
- Uramenye gutandukana mu buriri ntibizahagarike akabariro
Mu gihe byabaye ngombwa ko abashakanye bataryama hamwe kubw'impamvu zikomeye, bagomba kugerageza uko bashoboye umubano wabo usanzwe n'umubano ushingiye ku kabariro ntibigire ikibazo, bakwiye kwita kuri iyi ngingo kurenza uko bayitagaho mbere kandi bakayishyiriraho gahunda ihoraho.
Musinga C.
Â
Â
Â
Â
The post Kuryama ukubiri kw'abashakanye bishobora kuba ikimenyetso cy'urugo rugeze mu marembera appeared first on IRIBA NEWS.