KVC yasinyanye amasezerano n'uruganda rwa Azam azamara imyaka itatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu ikipe y'abagore ya KVC ndetse n'uruganda rwa Azam basinye amasezerano y'imikoranire azamara imyaka itatu, mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro.

Ifoto y
Ifoto y'urwibutso nyuma yo gusinyana amasezerano y'imyaka itatu

Aya masezerano Azam yasinyanye n'iyi kipe ya Kigali Volleyball Club y'abakobwa, azamara imyaka itatu aho AZAM izaha KVC Miliyoni 20 Frws muri iyi myaka, KVC nayo ikazajya yambara imyenda iriho Azam.

Umuyobozi wa KVC Ruterana Fernand Sauveur, yatangaje ko bishimiye kuba basinye aya masezerano y'imikoranire na KVC, aho bayafata nk'intangiriro mu gufungurira amarembo abandi baterankunga n'abafatanyabikorwa.

Yagize ati “Uyu munsi twasinye amasezerano y'ubufatanye, twakwita ko ari mu rwego rwo kumenyereza, kugira ngo nibigenda neza, ni imiryango ifungutse no ku bandi kandi turizera ko mu minsi iri imbere bizagenda neza”

Ndagano Faradjallah uhagarariye Azam mu Rwanda, na Ruterana Fernand Sauveur uyobora KVC
Ndagano Faradjallah uhagarariye Azam mu Rwanda, na Ruterana Fernand Sauveur uyobora KVC

Ndagano Faradjallah uhagarariye Azam mu Rwanda, we yavuze ko gukorana n'ikipe y'abagore byari mu ntego zabo, ni nyuma y'uko basanzwe ari abafatanyabikorwa mu mikino itandukanye

“Biradushimishije kuba dusinyanye amasezerano n'ikipe ya Volleyball, twashakaga ahantu heza ariko uruhare rwacu ntirube mu bagabo gusa, tukaba dutangiranye na KVC y'abagore.”

“Ibyo twiteze ni uko babaho neza kandi bagatsinda, turifuza ko bazarenga indibi bakaba ikipe ikomeye ku rwego mpuzamahanga bakanazamura impano z'abana b'abakobwa.”

Usibye iyi kipe ya KVC y'abakobwa, mu minsi ishize ni bwo ikipe ya KVC y'abagabo yongeye kubyuka nyuma y'imyaka ine yari imaze yarasenyutse, ikaba nayo yitezweho kongera kugaruka mu makipe ahatanira ibikombe hano mu Rwanda.




source : https://ift.tt/3GYS8bA
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)