Kwiyongera kw'abatuye mu mujyi wa Muhanga byatumye amazi aba make #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imashini zikora amazi mu ruganda rwa Gihuma ntizihaza abatuye umujyi wa Muhanga kuko biyongereye
Imashini zikora amazi mu ruganda rwa Gihuma ntizihaza abatuye umujyi wa Muhanga kuko biyongereye

Ibyo bitangajwe mu gihe abaturage bo mu mujyi wa Muhanga bitotomba ko batorohewe n'ikibazo cy'ibura ry'amazi kugeza n'aho hari ingo zishobora kumara icyumweru atarazigeraho, n'aho ageze aba ari make agahita yongera kugenda.

Ibice bikunze gutaka amazi mu Mujyi wa Muhanga ni ibyo mu gice cya Cyakabiri, Karama ya Shyogwe n'iya Cyeza, Gihuma n'ibindi bice birimo guturwa vuba, n'ubwo n'ibisanzwe bituwe nabyo bitaka amazi make.

Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Muhanga, Joseph Sematabaro, atangaza ko kuba ibikorwa remezo by'amazi bitiyongera kandi abaturage biyongera bituma ibice bishya by'umujyi birimo guturwa, amazi agerayo ari make ku buryo hari n'aho atagera bigatuma abakiriya bakomeza kwitotomba.

Avuga ko amazi ari make muri Muhanga kuko uruganda ruyatunganya rwubatswe muri 1985, icyo gihe abaturage bari bakeya ariko ubu ntibasiba kwiyongera umunsi ku wundi, ku buryo bigoye ngo amazi abakwire kuko yo atiyongera.

Agira ati “Kuko amazi ari make ntabwo twabasha kuyahaza abaturage b'umujyi wa Muhanga, nk'urugero mu myaka ibiri maze hano muri Muhanga, kuva muri 2018 twari dudite abafatabuguzi 8.000, none ubu bamaze kugera ku 12.000 ni ukuvuga ko biyongereyeho 50%, urumva ko bikubye kenshi”.

Sematabaro avuga ko kubera amazi make iyo Abashinwa bakoze igerageza ku bigega barimo kubaka nabwo amazi ahita abura, kuzongera kuzuza ikigega kinini bikaba imbogamizi zikomeye.

Gusarangaya amazi ni bwo buryo bwonyine busigaye mu gihe umuyoboro wa Kagaga utaruzura

Sematabaro avuga ko hari umushinga wo kubaka umuyoboro wa Kagaga uzatanga meterokibe 9000 ku munsi, mu gihe ubu amazi aboneka angana na meterokibe 4000 ku munsi, atangwa n'uruganda rwa Gihuma rumaze igihe rutanga amazi akoreshwa mu mujyi wa Muhanga.

Ikigega cya Fatima cyo mu myaka ya za 1980 nicyo gitanga amazi agaburira Umujyi wose wa Muhanga
Ikigega cya Fatima cyo mu myaka ya za 1980 nicyo gitanga amazi agaburira Umujyi wose wa Muhanga

Avuga ko imirimo yo kubaka urwo ruganda imaze kurangira ku gice cyarwo cya mbere ahamaze kubakwa ibigega n'imiyoboro igeza amazi mu bice bitandukanye by'umujyi wa Muhanga, ubu hakaba hakurikiyeho igice cya kabiri cyo kubaka uruganda nyirizina ishoboka gutangira vuba.

Hagati aho ngo amazi azaba asaranganywa uko angana hakurikijwe uko Umujyi uteye ku buryo nk'uwabonye amazi ku wa mbere ashobora kongera kuyabona ku wa kane bityo bityo.

Agira ati “Ubu tugiye gukora ingengabihe ihamye yo gusaranganya amazi kugira ngo ibice by'umujyi ajye abigeraho, abavomye uyu munsi bagende basimburana n'abazavoma ejo n'ejobundi, nibahetura twongere duhe abo twatangiriyeho”.

Ku bijyanye n'abavuga ko WASAC ikwiye kugurira ibigega bifata amazi abafatabuguzi bayo bakajya bishyura make make, ngo ibyo ntabwo WASAC yari yabitekereza kuko bikorwa n'ibindi bigo.




source : https://ift.tt/30vvVS4
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)