Kwizera Olivier agiye kongera kugaragara mu izamu nyuma y'uko Rayon imwishyuye akayabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Sam Karenzi mu kiganiro cy'Urukiko rw'ubujurire, yatangaje ko Kwizera Olivier yameyereye Rayon Sport kugaruka mu myitozo nyuma yo kwoshyurwa kimwe cya Kabiri cy'amafaranga yayisabye.

Mu gihe byarenga uku kwezi k'Ugushyingo Kwizera Olivier atari yahabwa izindi miliyoni enye zisigaye, yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azahita ahagarika akazi.

Uyu muzanyemu yagombaga guhabwa miliyoni 8 z'Amanyarwanda, gusa ikipe ya Rayon Sports yamwishyuyemo kimwe cya kabiri andi izayamuha mu mpera z'Ugushyingo 2021.

Mu gihe byarenga uku kwezi k'Ugushyingo Kwizera Olivier atari yahabwa izindi miliyoni enye zisigaye, yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azahita ahagarika akazi.

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo yabarizwagamo kugeza ku mpera z'umwaka w'imikino wa 2020-2021.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Kwizera-Olivier-agiye-kongera-kugaragara-mu-izamu-nyuma-y-uko-Rayon-imwishyuye-akayabo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)