Kylian Mbappe yakoze agahigo mu Bufaransa kaherukaga mu 1958 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uku gutsinda uyu mukino wo mu itsinda D byatumye Ubufaransa buza ku mwanya wa mbere n'amanota 15, ane imbere ya Finlande iri ku mwanya wa kabiri ndetse bazesurana ku mukino wabo wa nyuma mu itsinda ku wa kabiri.

Karim Benzema nawe yatsinze ibitego bibiri mu gihe Adrien Rabiot na Antoine Griezmann banyeganyeje inshundura inshuro imwe buri wese bitanga umusaruro mwiza ku kibuga Parc des Princes.

Ubufaransa bwafunguye amazamu hakiri kare ubwo Mbappe yatsindaga ku munota wa gatandatu ku mupira mwiza yahawe na Theo Hernandez.

Mbappe yahise yongeraho igitego cya kabiri cy'u Bufaransa nyuma y'iminota itandatu ku mupira mwiza yahawe na Kingsley Coman.

Kandi Coman yongeye kumuha umupira mwiza ku munota wa 30 ashyiramo igitego cya 3 hakiri kare cyane.

Abafaransa ntibahagaritse gutsinda kuko nyuma y'ikiruhuko bakomereje aho bari bacumbike binjiza ibitego bibiri byihuse byatsinzwe na Benzema.

Ijoro ry'ibitego bya Mbappe ryabaye amateka mu gutsinda ibitego mu ikipe y'igihugu y'Ubufaransa.

Hat-trick ye yabaye iya mbere ikozwe n'umukinnyi w'Ubufaransa ku rwego mpuzamahanga kuva Dominique Rocheteau yabikora mu 1985.

Kandi mu gutsinda ibitego bine,yabaye umuntu wa mbere wabikoze mu mukino w'Ubufaransa kuva Juste Fontaine yabikora mu 1958. N'umukinnyi wa kane ubikoze kuva Ubufaransa bwatangira gukina umupira w'amaguru.

Nyuma yo kugira uruhare runini mu gufasha Ubufaransa gutsindira igikombe cy'isi cyo muri 2018 cyabereye mu Burusiya ubwo yatsindaga ibitego bine, harimo kimwe cyo ku mukino wa nyuma,Mbappe yashimangiye ko we na bagenzi be bifuza kugerageza kugisubirana

Nyuma yo gutsinda 8-0 ku wa gatandatu, yagize ati: "Twifuzaga kwiha amahirwe yo kwisubiza igikombe cyacu.

Ndetse no ku bagikinnye bakanagitwara, ni inzozi zihambaye gukina mu gikombe cy'isi. Abafana babyishimiye, natwe twabyishimiye. Twubashye umukino ndetse n'abo duhanganye. Twifuzaga gukomeza gukina neza kugeza ku iherezo. "

Mbappe ubu amaze gutsinda ibitego 23 mu mikino 52 gusa amaze gukinira ikipe y'Ubufaransa "Les Bleus".



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kylian-mbappe-yakoze-agahigo-mu-bufaransa-kaherukaga-mu-1958

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)