Leta igiye gutangira gukoresha drones mu guhangana n’abinjiza magendu mu gihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal, mu butumwa yatanze ubwo hasozwaga Ukwezi kw’Ibikorwa byo gushimira Abasora.

Ibi birori byabaye ku wa 19 Ugushyingo 2021, hahembwe abasora beza 32 bashimirwa umusanzu wabo mu gusora mu 2020.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, RRA yinjije mu isanduku ya Leta imisoro ya miliyari 1654,5 Frw. Iki kigo cyari gifite intego yo gukusanya miliyari 1.594,3 Frw. Ni ukuvuga ko intego yarenzeho miliyari 60,2 Frw; igerwaho ku kigero cya 103,8%;

Ugereranyije n’umwaka wa 2019/2020, imisoro n’andi mafaranga akusanywa na RRA byazamutse ku mpuzandengo ya 9,1%.

Nubwo ingano y’amafaranga yinjijwe yiyongereye, Ruganintwali, yavuze ko hakiri imbogamizi RRA ifite zituma hadakusanywa amafaranga menshi.

Yagize ati “Imbogamizi duhura na zo dushaka uko zakemuka harimo ubwitabire bukiri hasi bw’abacuruzi batarumva akamaro ko gutanga ifatabuguzi bwa EBM. Hari n’ikibazo cya magendu ikomeje kugaragara kuri caguwa ndetse n’inzoga zihenze.’’

Yasobanuye ko hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya magendu, yinjizwa mu gihugu inyujijwe mu nzira zibujijwe.

Yakomeje ati “Kuri iki hari gahunda dufitanye n’urwego rwa Polisi ndetse n’ingabo kugira ngo tubashe kugabanya magendu. Ubu dufite gahunda yo gukoresha za drones mu kugenzura imipaka n’ahandi tubona hari inzira za magendu no gushyira camera ku mipaka ahari inzira za magendu. Muri uyu mwaka twibwira ko bizaba byarangiye mu kubishyira mu bikorwa.’’

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Ruganintwali Bizimana Pascal, yavuze ko ikoreshwa rya drones na camera ku mipaka bizafasha guhangana n'abambutsa magendu

Kuva muri Nzeri 2021, RRA yatangiye ubukangurambaga bushishikariza abacuruzi guca ukubiri no gucuruza magendu no kunyereza imisoro.

Mu ntangiriro za Nzeri 2021, RRA yakoreye urugendo mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo. Icyo gihe mu minsi itandatu hafashwe ibicuruzwa bya magendu bigizwe n’ibizingo 214 by’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge, ibiro 210 bya caguwa, amabaro 12 y’imyenda ya caguwa n’iminzani 52 itujuje ubuziranenge.

Icyo gihe Komiseri wungirije ushinzwe Abasora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko ibikorwa byo gufata izo magendu byakozwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze kandi ko hakomeje gahunda yo gukumira ibikorwa nk’ibyo no mu bindi bice by’Igihugu.

Ati “Nk’izi nsinga zitujuje ubuziranenge, zijya ziteza ibyago byinshi ku bantu bazikoresha. Bashobora kuzigura bumva ko babonye insinga za make cyangwa se bagiye kwiyubakira inzu yabo ariko ejo n’ejo bundi ugasanga bahuye n’ibyago by’inkongi y’umuriro. Hari amacupa y’ama-liquer tuba twafashe atishyuriye imisoro adafite n’ubuziranenge, ugasanga umuntu aranyoye bikagira ingaruka ku buzima bwe.”

RRA yinjiye muri ubu bukangurambaga igamije guca ubucuruzi bwa magendu birimo gucuruza caguwa, gukebura abadakoresha imashini ya EBM n’ibindi bishobora kudindiza ubukungu bw’igihugu.

Nko mu Ukwakira 2021, Polisi y’u Rwanda y’i Rubavu yafashe umusore wambutsa inzoga mu buryo bwa magendu akoresheje amayeri yo kuzihisha mu mwanya babanje gukora munsi y’intebe y’imodoka.

Inzoga yafatanywe ni amacupa 61 arimo Hennessy icyenda, Gordon’s 25, Absolute vodka icyenda, Sandman 10, Champagne eshanu, Contreau imwe na Jack Daniel ebyiri. Zifite ka 665.000 Frw, aho zagombaga gusora agera kuri 797.335 Frw.

Uwitonze Jean Paulin yabwiye IGIHE ko kuva muri Nzeri 2021, bahura n’abasora ariko bakanabasaba kwirinda magendu.

Yakomeje ati “Twafashe magendu zirimo insinga zitujuje ubuziranenge, inzoga z’ibyotsi [liqueur] ndetse na Vin. Tubifatira mu turere twegeranye n’imipaka. Bitewe n’uburyo abakora magendu bagira amayeri menshi, dufata abantu bamwe na bamwe, hari abo dufata barenze imipaka cyangwa tukabifatira muri utwo turere.’’

Kugeza ubu Uturere dukora ku mipaka turimo Rusizi, Rubavu, Karongi, Nyamasheke, Kirehe, Kirehe turi mu tunyuzwamo magendu iva mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Uwitonze yagize ati “Ubu turareba Umupaka wa Rubavu, ariko hashakwa n’ahandi hinjira magendu.’’

Biteganyijwe ko Umupaka wa Rubavu uhuza uyu Mujyi n’uwa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ho hazatangirizwa gahunda yo kwifashisha drones na camera mu gukurikirana abinjiza magendu mu gihugu.

Ku Mupaka wa Petite Barrière uhuza Rubavu na Goma, ni ho hazatangirizwa gahunda yo kwifashisha drones na camera mu guhangana n’abinjiza magendu
Komiseri wungirije ushinzwe Abasora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Jean Paulin, yasobanuye ko magendu nyinshi zinyuzwa mu turere duherereye ku mipaka



source : https://ift.tt/3qU8BZa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)