Leta yaciwe miliyoni zisaga 600 Frw kubera abakozi bayo bayitsinze mu nkiko mu 2019/2020 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Abakozi ba Leta by’umwaka wa 2019/2020, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2021, ivuga ko inzego za Leta 15 ari zo zaburanye imanza 101 aho zaburanaga n’abakozi 140 birangira itsinzwe imanza umunani.

Izi manza zatumye Leta icibwa miliyoni 638.560 Frw ndetse n’amadolari 8500 mu gihe umwaka wabanje yari yaciwe miliyoni 949.550 Frw.

Mu bigo byakoze amakosa yabigushije mu manza n’abakozi babyo birimo REG, WASAC, Kaminuza y’u Rwanda n’Akarere ka Karongi.

Komisiyo ivuga ko umubare w’inzego ziregwa ugenda ugabanuka n’umubare w’abakozi barega na wo ukagabanuka ariko imanza leta itsinda ntiziyongera.

Depite Niyorurema Jean René yavuze ko mu mpamvu zituma ibigo byinshi bijya mu manza bigatsindwa harimo no kuba abajyanama mu by’amategeko batanga inama ntizishyirwe mu bikorwa cyangwa rimwe na rimwe ntibagishwe inama mu byemezo mbere yo gufata ibyemezo.

Yasabye ko ku bakozi basaba akazi amanota y’ikizamini cyanditse yashyirwa kuri 80% naho ikizamini cy’ikiganiro kikagenerwa 20%.

Abayobozi bafata ibyemezo bigusha Leta mu manza bikarangira itsinzwe bajya bishyura ku mufuka wabo.

Mu byemezo byafatiwe abakozi ba Leta mu mwaka wa 2019/2020, abagera kuri 80 bajuririye Komisiyo y’Abakozi ba Leta isanga 21 ari bwo bufite ishingiro.

Ubujurire ahanini buturuka mu turere, ibigo bya Leta n’amashuri makuru bushingiye ku makosa mu gushaka no gushyira mu bakozi mu myanya. Harimo kudashyirwa mu kazi kandi abakandida baratsinze ibizamini, kutanyurwa n’amanota y’ibizamini by’akazi, ibyanditse n’iby’ikiganiro cyangwa kubuzwa gukora ikizamini.

Kudashyirwa mu kazi ku gihe ku bakandida batsinze ibizamini ni cyo kijuririrwa cyane. Ibi ngo biterwa n’uko ibigo bya Leta bitegura abakozi nta ngengo y’imari bifite.

Abishimira uko akazi gatangwa mu nzego za Leta bageze kuri 82,9%

Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Abakozi ba Leta bugaragaza uko abantu bishimira imitangire y’akazi mu Rwanda mu mwaka wa 2019/2020, bwerekanye ko igipimo cy’imyumvire kigeze kuri 82,9%.

Bukozwe ku nshuro ya gatatu kuko ubwa mbere bwakozwe mu 2011/2012 naho ku nshuro ya kabiri bukorwa mu 2015/2016 harebwa uko abantu bakira itangwa ry’akazi, niba abakandida bahabwa amahirwe angana.

Bwakorewe ku bashaka akazi, abagahawe, abakozi bashinzwe ibijyanye no gucunga abakozi n’abayobozi, habazwa abagera ku 1119.

Minisiteri umunani, ibigo bya leta birindwi, uturere icyenda, ishuri rikuru rimwe n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA.

Igipimo cy’imyumvire ku mitangirwe y’akazi mu nzego z’imirimo ya Leta kigeze kuri 82,9% kivuye kuri 70,9% mu 2016 naho mu mwaka wa 2011/2012 cyari kuri 63,1%.

Komisiyo y’Abakozi ba Leta igaragaza ko izamuka ry’igipimo cy’abishimira imitangirwe y’akazi muri iki gihe bifitanye isano n’ikoranabuhanga ryatangiye gukoreshwa muri iki gikorwa aho kubona amatangazo y’ahari akazi no kugasaba utiriwe uva aho uri byoroshye.

Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi yagejejweho Raporo ya Komisiyo y'Abakozi ba Leta y'umwaka wa 2019/2020 (Ifoto yakuwe kuri internet)



source : https://ift.tt/3whtxdk
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)