Leta yasobanuye ibya gahunda yo gutanga doze ya gatatu y’urukingo rwa Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi Minisiteri yatangaje ko guhera ku itariki ya 30 Ugushyingo 2021 izatangiza gahunda yo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 mu Mujyi wa Kigali, ariko n’ibindi byiciro by’abantu bari mu ntara bikazagenda bigerwaho mu gihe cya vuba.

Uru rukingo ruzatangwa ku byiciro by’abakuze bafite imyaka 50 kuzamura, abafite imyaka hagati ya 30 na 49 ariko babana n’uburwayi budakira cyangwa bafite indwara zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri, n’abakozi bo kwa muganga.

Urukingo rwa gatatu rutangwa nyuma y’amezi atandatu (iminsi 180) umuntu amaze gukingirwa byuzuye (ahawe doze ebyiri ku nkingo zikenera guterwa kabiri, na doze imwe ku rukingo rusaba guterwa inshuro imwe).

Ibikorwa byo gukingira bizakomeza gukorerwa mu bigo nderabuzima, mu bitaro by’uturere no mu bindi bice byateganyijwe gukingirirwamo.

U Rwanda rugiye gutangira gutanga urukingo rushimangira ku bageze mu za bukuru n'ababana n'indwara zidakira



source : https://ift.tt/3o2LnOE
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)