Libya: Umuhungu wa Gaddafi agiye guhatanira umwanya wa Perezida #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Saif al-Islam al Gaddafi
Saif al-Islam al Gaddafi

Icyo gikorwa Saif al-Islam al Gaddafi w'imyaka 49, yagikoreye ku biro bya Komisiyo y'amatora biherereye mu Mujyepfo y'umujyi wa Sebha muri icyo gihugu.

Ku rutonde rw'abazahatana na Saif Gaddafi wari umaze imyaka igera ku 10 atagaragara, unafatwa nk'ufite ingufu muri ayo matora, hari Khalifa Haftar, hari Minisitiri w'Intebe, Abdulhamid al-Dbeibah ndetse na Aguila Saleh, nk'uko byatangajwe na Reuters.

Saif ni umwe mu babashije kurokoka mu muryango we uretse ko yaje gufatwa agafungwa, ubwo habagaho imyivumbagatango muri Libya mu 2011, yanabaye intandaro y'urupfu rw'umubyeyi we, Muhammar Gaddafi, wayoboraga icyo gihugu.




source : https://ift.tt/3wNaCYg
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)