Lionel Messi yabihiwe i Paris? Umuryango we wamaze gufata umwanzuro wo gusubira Barcelona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umunya-Argentine ukinira ikipe ya Paris Saint Germain mu Bufaransa, Lionel Messi yavuze ko bamaze gufata umwanzuro ko ubwo amasezerano ye azaba arangiye muri 2023 bagomba gusubira i Barcelona guturayo.

Ni mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru cyo muri Espagne cyitwa SPORT aho yavuze ko atazi neza niba azasubira muri FC Barcelona ubwo azaba asoje amasezerano ye muri PSG, ariko ngo icyo azi neza ni uko bagomba gusubira gutura Barcelona kuko ari cyo umugore we yifuza.

Ati 'sinzi niba ibyo bizaba ubwo nzaba nsoje amasezerano yanjye muri PSG. Icyamaze gusa n'icyemezwa ni uko tuzasubira gutura muri Barcelona, ubuzima bwacu niho buzaba buri. Nicyo umugore wanjye nanjye twifuza. Sinzi ikizaba ubwo amasezerano yanjye muri PSG azaba arangiye ariko tuzasubira gutura muri Barcelona.'

Yavuze kandi kandi yahoze yumva yifuza kuzafasha FC Barcelona mu buryo bumwe cyangwa ubundi, aho yumva azasubirayo ari umuyobozi ushinzwe tekinike (technical director).

Ati 'nahoze mvuga ko nakabashije gufasha ikipe gukora neza mu buryo bumwe cyangwa ubundi kugira ngo nyigirire akamaro. Nakwishimira kuba umuyobozi ushinzwe tekinike ku ruhande rumwe. Sinzi niba ibyo bizabaho muri FC Barcelona cyangwa niba bizakorwa mu buryo butandukanye. Ayo mahirwe ahari nakwishimira gutanga umusanzu wanjye uko unshoboye kubera ko ni ikipe nkunda na nakwishimira kubona ikora neza, ikura kandi ikaguma ari iya mbere ku Isi.'

Nyuma y'imyaka 21 akinira FC Barcelona, nyuma y'uko inaniwe kumugumana bitewe n'ikibazo cy'amikoro aho uyu mukinnyi yagabanyije umushahara we akemera guhembwa 50% ariko nabwo FC Barcelona igasanga ntishoboye kumuhemba kubera amategeko ya La Liga yashyizeho, mu marira menshi mu mpeshyi y'uyu mwaka, Lionel Messi yasezeye ku bakunzi bayo yerekeza muri Paris Saint-Germain mu Bufaransa yasinyiye imyaka 2.

Uyu mugabo w'imyaka 34 wegukanye Ballon d'Or 6, yakiniye Barcelona imikino 778 ayitsindira ibitego 672 aho yayifashije kwegukana ibikombe 34 byose hamwe.

Messi ngo umugore we yifuza ko bazasubira gutura muri Barcelona
Lionel Messi avuga ko nyuma y'amasezerano ya PSG atazi niba azasubira muri FC Barcelona ariko icyo azi ni uko azajya gutura muri Barcelona



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lionel-messi-yabihiwe-i-paris-umuryango-we-wamaze-gufata-umwanzuro-wo-gusubira-barcelona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)