Lionel Messi yashyize ku isoko inzu ye nziza cyane iri Miami [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu Lionel Messi wa PSG. yashyize ku isoko inzu ye nziza cyane ashakamo miliyoni 5 zamapawundi

Uyu mukinnyi w'icyamamare ukomoka muri Argentine, 34, amaze igihe avuze ko yifuza kuzakina muri Amerika, ndetse ngo ashobora kwerekeza muri MLS narangiza imyaka ibiri yasinye muri Paris Saint-Germain.

Messi yaguze iyi nzu y'amagorofa icyenda iherereye I Florida muri Mata uyu mwaka - ariko yamaze kuyishyira ku isoko

Uyu mutungo udasanzwe uri kuri Sunny Isles Beach ufite ibyiza nyaburanga - kuko uri ku bilometero icumi uvuye Miami Beach.

Iyi nzu ifite ibyumba bine byo kuryamo, ubwiherero bune,,amacupa ya divayi 1.000 n'iibindi byihariye birimo pisine nini kandi yubatse bidasanzwe.

Harimo kandi icyumba cy'imyitozo ngororamubiri, studio yoga, inzu yo gukiniramo y'abana hamwe n'akabari ka champagne.








Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yashyize-ku-isoko-inzu-ye-nziza-cyane-iri-miami-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)