Lionel Messi yanikiye bidasubirwaho Cristiano Ronaldo, utitabiriye ibirori, warangije ku mwanya wa gatandatu.
Nibwo bwa mbere kapiteni wa Portugal,arangije hanze y'umwanya wa 3 mu guhatanira Ballon d'Or kuva 2010.
Pedri wa Barcelona yegukanye igikombe cya Kopa,cy'umukinnyi ukiri muto witwaye neza ku isi, naho Lewandowski yegukana igihembo cya rutahizamu mwiza.
Alexia Petellas wo muri FC Barcelona yatsindiye Ballon d'Or y'abagore.Ikipe y'umwaka yabaye Chelsea.
Amaze guhabwa iki gihembo n'inshuti ye ya hafi, Luis Suarez,Messi yagize ati: "Biratangaje kuba nongeye kuba hano. Imyaka ibiri ishize natekereje ko ariwo mwaka wanjye wa nyuma none nongeye kuza hano. Ndishimye cyane, ndishimye cyane kandi ndashaka guhatanira ibintu bishya.
Sinzi igihe nsigaje ariko ndizera ko ari kirekire. Ndashaka gushimira bagenzi banjye bo muri Barcelona na PSG, cyane cyane ikipe ya Argentine.
Natsindiye iki gihembo kandi numvise ko hari ikibura ariko uyu mwaka nashoboye kukigeraho.
Igice kinini cy'iki gikombe ni ukubera ibyo twakoze muri Copa America, ndashimira rero bagenzi banjye, iki nacyo ni icyanyu.Umugore wanjye,abana banjye, data, mama bari hano. '
Messi w'imyaka 34, yafashije igihugu cye gutwara igikombe cya Copa America, kikaba ari cyo gikombe cya mbere mpuzamahanga yari atsindiye, aninjiza ibitego 40 muri 2021 birimo 28 yatsindiye FC Barcelone, bine bya Paris St-Germain n'umunani bya Argentine.
Abakinnyi 10 ba mbere kuri Ballon d'Or:
1.Lionel Messi
2.Robert Lewandowski
3.Jorginho
4.Karim Benzema
5.N'Golo Kante
6.Cristiano Ronaldo
7.Mo Salah
8.Kevin de Bruyne
9.Kylian Mbappe
10.Gianluigi Donnarumma