Lionel Sentore na Bijoux wo muri Bamenya bagiye gukora ubukwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lionel na Bijoux baritegura kurushinga
Lionel na Bijoux baritegura kurushinga

Izina Bijoux uretse kumenyekana muri filime Bamenya, ntiyari mushya mu makuru y'imyidagaduro kuko yakunze kwifashishwa mu mashusho y'indirimbo zitandukanye z'abahanzi Nyarwanda, mu gihe Lionel Sentore ari umuhanzi nyarwanda ukora injyana gakondo ndetse akaba ari umwuzukuru wa Sentore Athanase.

Lionel Sentore yaherukaga kuvugwa mu rukundo na Mahoro Anesie, wagaragaye mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2014 ndetse aza kumwambika impeta, ariko hadaciye kabiri umubano wabo urahagarara.

Munezero Aline (Bijoux) kandi na we yaherukaga kuvugwa mu rukundo hamwe na Abijura Benjamin, wanamwambitse impeta amusaba kumubera umufasha, muri Kanama 2020 gusa bidaciye kabiri na we baba baratandukanye.

Kuri ubu Lionel Sentore na Munezero Aline bakaba basangije imbaga ibakurikirana ku mbuga nkoranyambaga, ko biteguye kurushinga ku itariki 8 Mutarama 2022.

Lionel Sentore akora umuziki uri mu njyana gakondo nyarwanda, abarizwa mu itsinda Ingangare ahuriyemo na mugenzi we Charles Uwizihiwe, iryo tsinda rikaba ryarifashishijwe na Cecile Kayirebwa mu itunganywa rya alubumu riherutse gusohora yitwa Urukumbuzi.

Munezero Aline we aracyari umukinnyi wa filime nyarwanda y'uruhererekane ica ku rubuga rwa Youtube yitwa Bamenya.




source : https://ift.tt/3ovsx1K
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)