Louise Mushikiwabo yakiriwe n’Ubunyamahanga bukuru bwa EAC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byagarutse ku guteza imbere ururimi rw’Igifaransa muri uyu Muryango, ndetse n’uburyo impande zombi zishobora gukorera hamwe mu guteza imbere ibjyanye n’indimi.

Mushikiwabo kandi yishimiye icyemezo giherutse gufatwa n’ubuyobozi bukuru bwa EAC, cyo kongera Igifaransa mu ndimi zikoreshwa n’uwo Muryango, aho cyiyongereye ku Giswahili n’Icyongereza zari zisanzwe zikoreshwa nk’indimi zemewe mu bihugu bigize uwo Muryango.

Ibi bisobanuye ko uru rurimi rushobora kwigishwa nk’isomo mu mashuri ari mu bihugu bigize uwo muryango, aho ubusanzwe rwakoreshwaga cyane mu gihugu cy’u Burundi, nubwo ibihugu nk’u Rwanda birufite mu Itegeko Nshinga nk’ururimi rwemewe.

Ibi kandi binajyanye n’intego za Mushikiwabo muri OIF, wiyemeje ko mu byo azashyiramo imbaraga harimo no kurushaho guteza imbere ndetse no kongera umubare w’abantu bakoresha ururimi rw’Igifaransa.

La SG de la #Francophonie @LMushikiwabo a reçu M. Christophe Bazivamo, Secrétaire général adjoint de @jumuiya.
La SG a salué l'inclusion de la #languefrançaise comme langue officielle et ils ont abordé des pistes de coopération et d'un partenariat autour du #multilinguisme. pic.twitter.com/KGKj1iuT5k

— La Francophonie (@OIFrancophonie) November 24, 2021

Umunyamahanga w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo yakiriwe n’Ubunyamahanga bukuru bwa EAC
Ibiganiro by'aba bayobozi bombi byibanze ku guteza imbere uruhare rw'Igifaransa ku rwego mpuzamahanga



source : https://ift.tt/3DM9NRY
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)