Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ugushyingo 2021, mu Nama y’Urubyiruko ya YouLead Summit 2021 iri kubera mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania.
Iyi nama ihurije hamwe urubyiruko rwo mu nzego zirimo imiyoborere, ishoramari, kubaka amahoro no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye muri Afurika.
Kuri uyu munsi hibanzwe cyane ku ruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza uburinganire no kubaka ubushobozi bw’abagore.
Madamu Jeannette Kagame yifashishije amagambo ya Tajudeen Abdul-Raheem yavuze ko ‘bigoye kubaka Isi nziza utitaye ku iterambere ry’ abagore .’
Yakomeje ati “Isi ntiyaba ahantu heza mu gihe ubuzima abagore babayemo atari bwiza.’’
Yasobanuye ko nubwo aya magambo yanditswe mu 2006, ubu aracyatekerezwa ndetse aracyafite agaciro muri iki gihe hashize imyaka 15.
Yagize ati “Kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside byasabye ko buri wese atanga umusanzu we. Byasabaga kubakira ku rukundo rw’abagore mu kwita ku bana, kuzirikana umusanzu w’igihugu cyose mu rugendo rwo gukira ibikomere muri sosiyete.’’
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko Afurika nk’Umugabane wabayeho mu bihe byo guhezwa, ikeneye impano yo guhabwa urukundo n’ubuzima.
Yakomeje ati “Uburinganire si uguteza imbere ab’igitsina kimwe. Ni uguteza imbere sosiyete, binyuze mu kubaka ubushobozi bwa buri wese ushobora kugira uruhare mu iterambere, imibereho myiza no gutuza kwayo.’’
Ihame ry’uburinganire ni intego ya gatanu ndetse iri mu mutima wo kwihutisha gahunda z’iterambere rirambye. Ryanashyizwe mu Cyerekezo 2063 cyemejwe na Afurika Yunze Ubumwe gihamagarira ikurwaho ry’ivangura ryose rishingiye ku gitsina mu mibereho rusange, umuco, ubukungu na politiki.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko icyo cyerekezo gikwiye gusiga hubatswe Afurika ‘buri mugore yishimira kubamo’ kandi akisanga mu nzego zose.
Yagaragaje kandi ko mu bihugu byateye imbere, uburezi buhabwa umwana w’umukobwa n’umugore ari ingenzi.
Ati “Ku mugabane wacu, abakobwa benshi bavuye mu ishuri ndetse bamwe baba ababyeyi imburagihe binyuze mu gushyingirwa bakiri bato, guhabwa akazi gahoraho ndetse no gufata inshingano zo gufasha imiryango yabo. Nubwo iyi migirire igenda igabanuka, ntitwakwizera kuzagera ku iterambere rya 2063 mu gihe bikiriho.’’
Mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, Madamu Jeannette Kagame abinyujije mu Muryango Imbuto Foundation afasha abanyeshuri bava mu miryango itishoboye kwiga binyuze muri gahunda ya ’Edified Generation Programme.’
Imbuto Foundation inahemba abana b’abakobwa bitwara neza mu masomo binyuze muri gahunda ya Best Performing Girls.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umwana w’umukobwa weretswe ko ibyo arimo abikora neza kandi abishoboye ‘agira imbaraga zo gukomeza amasomo ye’.
Avuga ko guhemba abakobwa bitwara neza ari ingenzi ariko hakwiye no kubakwa uburyo bwo kubafasha kugaragaza ko bashoboye.
Yakomeje ati “Ndasaba abanyamwuga, abayobozi, ba rwiyemezamirimo bari hano ubufatanye mu kwereka urubyiruko ndetse n’abakobwa bato inzira ibaganisha ku kugira impamo inzozi zabo mu byo bashaka gukora. Mushobora kuba mudafite uburambe ariko nizeye ko bishobora kuganisha ku musaruro uhamye.’’
Yavuze ko intego ye ari ukubona ibihugu bifasha ndetse biha abakobwa n’abagore amahirwe bakwiye.
Ati “Urukundo abakobwa n’abagore bahabwa, rushobora kubyarira sosiyete ibyikubye inshuro 10. Ha umugore amahoro, uzabona ituze. Igisha umugore, azaha abana bawe uburere buboneye. Nuha umugore imbuto, uzabona umurima w’amatunda atoshye.’’
Umujyanama w’Urubyiruko mu Muryango She Leads Plan International, Elsie Masava, yavuze ko iyi nama ari ingenzi mu kugena umusanzu warwo mu iterambere ry’umugabane.
Yagize ati “Iyi nama yibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Ni ibihe bibazo bihari bikeneye gushakirwa umuti, bizagenda bite? Uyu munsi ndizera ko tuwukoresha mu kugena ingamba zizafasha urubyiruko mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye.’’
Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yagaragaje ko urubyiruko rukwiye guhabwa amahirwe aganisha ku iterambere rirambye.
Yakomeje ati “Nk’Abanyafurika dukwiye gufasha abagore n’urubyiruko mu miyoborere ijyanye no gucunga imari kandi kubikora ni ukubaka Afurika irambye. Ndasaba abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyiraho uburyo bwo gufasha urubyiruko kunguka ubumenyi bw’imiyoborere.’’
Yavuze ko ubu hakenewe gushyirwa imbaraga mu iterambere ry’urubyiruko n’abagore kuko “aho abandi bagenda bisanzwe, dukeneye kwiruka.’’
Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, urubyiruko rungana na 60% y’abaturage batuye EAC.
source : https://ift.tt/3nbodW9