Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG na GAERG guharanira ubuzima bwiza nta kujenjeka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze ku wa 6 Ugushyingo 2021, mu birori byo Kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 AERG imaze ishinzwe na 18 ya GAERG.

Umuryango AERG washinzwe n’itsinda ry’abantu 12 ubwo igihugu cyari mu bihe bikomeye Jenoside ikirangira hari abana benshi b’imfubyi batagira kirengera ariko uko bucyeye n’uko bwije ibikorwa byawo bigira uruhare mu guhoza abo bana no kubarera.

Madamu Jeannette Kagame yashimye ubutwari bw’abatangije uyu muryango watumye abana babasha kurerana no kubona umuti urambye w’ibibazo byinshi bari bafite.

Yababwiye ko bafite inshingano zo kurinda ubunyarwanda no gukomeza guharanira kugira ubuzima bwiza nta kujenjeka nk’uko bakomeje kugendera kuri iyi ntero.

Yagize ati “Iyo umuntu abakurikiye kenshi yumva mugira muti ‘imbere heza. Imbere heza haraharanirwa. Mu buzima nta kujenjeka. Izi ni intero zabaranze muri AERG na GAERG zabahaye imbaraga zo gufata icyemezo cyo kubaho no kubaho neza. Si ukubivuga gusa, ni no gukomeza kubikomeraho.”

“Nimuzishyire rero no mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi zifashe n’abagifite intege nke gutera indi intambwe.”

Yasabye uru rubyiruko gukomeza kuvoma ku isoko y’abashinze umuryango Ibuka waharaniye imibereho myiza y’abarokotse Jenoside no gusana umuryango nyarwanda na bo bagafasha urundi rubyiruko kumva neza amateka y’igihugu.

Yongeyeho ko abanyamuryango ba AERG na GAERG basabwa kugira uruhare mu kurwanya ibishaka gusenya ibyagezweho na bo ubwabo bakirinda gutatira igihango.

Ati “Hari byinshi mubona n’ibyo mutabona bigamije gusenya ibyagezweho no guharanira ko twasubira inyuma. Amaso yanyu rero akwiriye kubibona vuba, kumenya guhitamo no guhangana na byo. Mujya mwumva kandi bavuga ngo ‘umwambi ushuka umuheto kandi bitari bujyane’. Ntimuzatatire igihango.”

Yakomeje ashima umusanzu abagize iyi miryango batanga mu bikorwa byubaka igihugu kuko kugeza ubu barimo abikorera, abakozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, abarezi n’ababyeyi.

Ati “Nubwo mwabashije kwirenga ariko nta wuyobewe ko ibikomere bidashira burundu.Byasaga n’aho kubasaba kubaho ari ishyano, nyuma y’ibyo mwaciyemo.Nyamara nk’uko Nyakubahwa Perezida w’igihugu ahora abibutsa ‘ni uko ari mwe mwari mufite icyo mutanga’. Kandi mwarabishoboye koko.”

Yabasabye kandi kudatezuka ku bikorwa byo kwibuka Jenoside by’umwihariko imiryango yazimye kuko ari ikimenyetso kidasanzwe kigaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.

Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène; Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe; Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi; Perezida wa Ibuka, Nkuranga Egide n’abandi bayobozi batandukanye.

Madame Jeannette Kagame yashimye ubutwari bwaranze AERG na GAERG mu myaka ishize

AERG na GAERG ku isonga mu bikorwa byo kwibuka imiryango yazimye

Minisitiri Gatabazi yashimiye abagize iyo miryango aho bageze bubaka ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu kubana neza n’ababahemukiye ndetse n’ababakomokaho.

Ati “Mwabaye intwari mwemera kubaho, mwakira gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije kubanisha Abanyarwanda.”

Yabibukije ko ari bo bahanzwe amaso ku hazaza h’igihugu, abasaba kwigaragaza mu nzego zitandukanye zicyubaka zirimo n’ubuyobozi bwacyo.

Ati “Mu myaka iri imbere muzaba mwarabaye umusemburo w’impinduka nziza tuvuga. Twifuza kubona mutuyobora neza, mutuganisha muri cya cyerekezo twifuza.”

Minisitiri Dr Bizimana yasabye abagize AERG na GAERG kuzirikana bagenzi babo batangiranye iyo miryango batagihari, huswa ikivi basize.

Yabashimiye ubutwari bagaragagaje mu bibazo by’uruhuri bari bafite, bagahangana na byo bakanibeshaho neza.

Ati “Mwaranzwe no kudata icyizere. Kwishyira hamwe bibafasha kucyihesha.”

Muri byinshi iyo miryango yagezeho muri iyo myaka imaze itangijwe, Dr Bizimana yavuze ko hatazibagirana umusanzu wayo mu kugaragaza amazina y’abari abanyeshuri n’abakozi b’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

AERG ni yo yagaragaje urutonde rw’abanyeshuri 362 bishwe muri Jenoside, amazina yabo n’amashami bigagamo. Yanashyize ahabona abakozi 135 bishwe, amazina yabo n’inzego bakoragamo.

Dr Bizimana yakomeje ati “Mwabaye ku isonga ry’abahaye agaciro igikorwa cyo kwibuka imiryango 15.593 yari igizwe n’abantu 68.871 yazimye. Ubushakashatsi kuri yo, kuyibuka no kuyiha agaciro.”

Gen James Kabarebe yavuze ko nubwo “abo bana” banyuze mu bihe bigoye ariko hari byinshi bagezeho bigomba kwishimirwa.

Yagaragaje ko bahuye n’ibibazo bikomeye ariko bagatsimbarara ku murongo w’Igihugu wo kubana neza na buri wese, baharanira kudacika intege no kudatezuka.

Ati “Nta mpungenge bigeze batera igihugu kuko bazi kwishakamo ibisubizo. Bihatira cyane kugisha inama kandi bazigirwa bakazumva bakanazikurikiza.”

Gen. Kabarebe yahishuye ko abagize AERG na GAERG bashatse kenshi kwitangira igihugu bajya mu nzego zitandukanye z’umutekano, uhuye n’inzitizi (nk’imyaka) bikamubabaza.

Ibikorwa by’indashyikirwa bya AERG na GAERG

Umuhuzabikorwa wa AERG, Muneza Emmanuel, yasobanuye ko uwo Muryango wabareze neza ukabaha ubupfura n’umuco wo kwishakamo ibisubizo bakomora ku Nkotanyi.

Mu izina ry’uwo Muryango yashimye Leta y’u Rwanda yababaye hafi ikabigisha, ikabubakira ndetse ikababera umubyeyi kuko imiryango yabo itagihari. Ni ibintu ngo byabomoye ibikomere byo ku mitima.

Bimwe mu byo iyo miryango imaze kugeraho nk’uko Muneza yabivuze, hari ukubakira abarokotse Jenoside bagera kuri 38, gutanga inka 67 ku miryango yitandukanyije n’abakoze Jenoside, gusana inzu 170 no kugaruza imitungo 1.590 y’abarokotse Jenoside yari yarariganyijwe.

Na none kandi hubatswe Ikigo cy’isanamitima no kwihangira imirimo mu Bugesera.

Bashimiye Perezida Paul Kagame wabahaye hegitari 130 bakoreraho ubuhinzi, nk’ikimenyetso cy’uko bafite umurage mu gihugu.

Gahunda ya “One Dollar Campaign” yagaragajwe nk’umusingi wafashije abadafite aho kuba kubona amacumbi ndetse bahishura ko mu kwishakamo ibisubizo abo banyeshuri bagiye bakusanya 200 Frw buri wese ngo bateganyirize abazabakomokaho bahangana n’ubushomeri. Ubu bagejeje kuri miliyoni 27 Frw.

Muneza yakomeje ati “Zimwe mu mbogamizi tugihura na zo ni ihungabana, ubushomeri mu barokotse Jenoside ndetse n’abayipfobya.”

Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta babasezeranyije gukomeza kubafasha guhangana na zo.

Umuyobozi wa GAERG, Gatari Egide, yavuze ko mu byagezweho harimo no gutera ibiti nk’igisobanuro cy’ubumwe bugomba kuranga Abanyarwanda, ndetse no gutanga amaraso byerekana ubwitange.

Mu byo uwo Muryango uteganya gukora harimo gutanga inka 25 ku barokotse Jenoside, abasirikare bayihagaritse n’abitandukanyije n’abayikoze.

Yijeje ko abanyamuryango ba AERG na GAERG bafite ubushake bwo gutanga umusanzu mu nzego zitandukanye, ashimira Leta kuba itarahwemye kubaba hafi.

Ati “Mwatubereye umubyeyi [abwira Madamu Jeannette Kagame] mutwomora ibikomere. Inama zanyu zaradufashije.”

Kanyabugoyi Speciose (Mama AERG) ni umwe mu bo ababa muri iyi miryango yombi bahora bibuka izina rye kuko yababereye “byose” kugeza aho bageze ubu.

Yavuze ko iyo miryango yatangiye mu bihe bigoye, abana ari bato ariko bagafatana akaboko ku kandi bagahumurizanya.

Ati “Bagize urukundo basaranganya bike bafite.”

Yashimiye Perezida wa Repubulika na Madamu we ku bw’urukundo rwa kibyeyi bagaragarije AERG na GAERG n’abagize iyo miryango abashimira ubutwari bwabaranze ubutitsa.

Dr Ntaganira Vincent ukora mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ni umwe muri 12 batangije AERG mu Ukwakira 1995. Yasobanuye ko nyuma yo kurokoka yatunguwe no guhurira mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’abandi barokotse, bajya inama bemeranya gutangiza ikimenyetso gihamiriza Inkotanyi ko barokotse.

Ati “AERG yari ifite intego y’uko buri wese ayisangamo.”

Yasezeranyije ko imiryango AERG na GAERG itazemera ko ibyabaye bisubira ukundi, asaba abagize iyo miryango “kutazatwarwa n’amafaranga” ngo batatire igihango.

Muri uwo muhango hanatanzwe ubuhamya bw’abagezweho n’ingaruka za Jenoside, haba abo yabaye ari bato n’abavutse nyuma yayo.

Abagize AERG na GAERG bashyikirije Madame Jeannette Kagame impano bamugeneye we na Perezida Kagame, igizwe n’ifoto y’urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko babagaruriye ubuzima.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye abagize iyo miryango aho bamaze kugera bubaka ubumwe bw’Abanyarwanda
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yashimye ubutwari bwaranze ababa muri AERG na GAERG mu myaka bamaze bahuje imbaraga
Umuhuzabikorwa wa AERG, Muneza Emmanuel, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye
Dr Ntaganira Vincent uri mu batangije AERG avuga aho gutangiza uyu muryango byaturutse
Ayinkamiye Marie Louise yavuze ko AERG yamubereye umubyeyi mu rusobe rw'ingaruka za Jenoside yarimo
Akariza Laurette wavutse mu 1999 yavuze uko yahuye n’ingaruka za Jenoside zirimo ihungabana n’ubukene bigatuma yandika igitabo abwira urubyiruko ko rugomba guhangana nazo
Kanyabugoyi Speciose (Mama AERG) ni umwe mu bo ababa muri AERG bavuga ko yababereye byose
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi ari mu bitabiriye uyu muhango
Itorero Inyamibwa za AERG ryatangijwe mu 1998, ryataramiye abitabiriye umuhango



source : https://ift.tt/3GVtYil
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)