Mara Phones zigiye gucuruzwa muri Angola - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho n’itsinda ry’abashoramari bagera kuri 17 bari mu Rwanda baturutse muri Angola, aho bagiriye urugendo rw’icyumweru mu Rwanda rugamije kurwigiraho no gushaka amahirwe y’ishoramari. Uru rugendo rwasojwe ku wa 20 Ugushyingo 2021.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera muri Angola, Isabel E. Soares da Cruz, yavuze ko babonye amahirwe menshi y’ishoramari mu Rwanda mu nzego zinyuranye, zirimo ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere inganda.

Yavuze ko ku ikubitiro basinye amaserano n’uruganda rukora telefoni mu Rwanda rwa Mara phones agamije kugurisha ibikoresho byatunganyijwe n’urwo ruganda muri Angola.

Yagize ati “Nibyo twasinye amazezerano na Mara Phones, twishimiye gukorana imishinga y’iterambere n’u Rwanda kubera ko intambwe Perezida Kagame akomeje gutera ari nziza. Dushimishijwe n’iterambere u Rwanda rwagezeho kandi twifuza ko twabigeza no muri Angola.”

Izi telefoni zari zisanzwe zicuruzwa muri Afurika y’Epfo.

Perezida Wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Eric Gishoma, yagaragaje ko urugendo rw’iminsi umunani aba bashoramari bagiriye mu Rwanda ruzabyara inyungu nyinshi.

Mu minsi igera ku munani bamaze mu Rwanda, abo bashoramari beretswe amahirwe atandukanye y’ishoramari, basura aho basuye inganda nka Volkswagen na Mara Phones.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa by’Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Philip Lucky, yavuze ko gusinyana amaserano na Mara Phones bigiye gufungura amarembo no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Ati “Amasezerano bagiranye na Mara Phones agamije gucuruza ibicuruzwa byayo muri Angola, noneho bakazanashinga nk’icyo twakwita ishami kugira ngo bazajye bacuruza telefoni zayo. Twumva ari igikorwa cyiza cyo kugira ngo twagure ibikorwa byacu mu mahanga.”

Urwego rw’Igihugu rw’iterambere mu Rwanda narwo rubinyujije kuri Twitter rwashimangiye ko Mara Phones yasinyanye amasezerano na Sosiyete yo muri Angola yitwa MISALE company igamije kuzajya icuruza ibicuruzwa byayo muri icyo gihugu.

Mara Phones zigiye gucuruzwa muri Angola



source : https://ift.tt/3DP0gcZ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)