Muri Amerika bimaze kumenyerwa cyane ko hakorwa intonde z'abahanzi n'abahanzikazi bakomeye bakurikije ibyiciro cyangwa abagiye baca uduhigo tunyuranye bagashyirwa ku rutonde. Nk'uko ikinyamakuru Forbes Magazine gifatanije na Time Magazine hamwe na Barstools bisanzwe bikora izi ntonde ndetse baherutse gushyira hanze abahanzi 10 beza b'ibihe byose. Kuri ubu basohoye urutonde rw'abahanzikazi beza b'ibihe byose hagendewe ku byo bagezeho mu muziki.
1.Mariah Carey
Umuhanzikazi Mariah Carey yaje ku mwanya wa mbere mu bahanzikazi beza b'ibihe byose.Uyu muhanzikazi akaba ariwe wenyine wabashije gucuruza album nyinshi kuva mu mwaka wi 1993 kugeza n'ubu. Umwihariko wa Mariah Carey akaba ari uko afite album yasohoye cyera zikaba zikiri kugurwa cyane kugeza n'ubu.
2.Whitney Houston
Nyakwigendera Whitney Houston yaje ku mwanya wa 2 mu bahanzikazi beza b'ibihe byose kuko ariwe muhanzikazi wabashije guhabwa ibihembo byinshi kurusha abandi. Uyu muhanzikazi w'itabye imana muri 2012 kandi yasize agahigo ko kuba yarafite ijwi ryiza ridasanzwe ryamufashije gucuruza kopi miliyoni 200 za album ze ibintu bitarakorwa nundi muhanzikazi uwo ariwe wese.
3.Jojo
Joanna Noelle Levesque wamamaye ku izina rya Jojo mu buhanzi yashyizwe ku mwanya wa 3 mu bahanzikazi beza b'ibihe byose. Uyu muhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime yaciye agahigo ko kuba ariwe muhanzikazi wabashije gusohora album ya mbere ku myaka 14 y'amavuko.
4.Lady Gaga
Umuhanzikazi Lady Gaga ari ku mwanya wa kane mu bahanzikazi beza b'ibihe byose.Lady Gaga akaba ariwe muhanzikazi wa mbere mu njyana ya Pop wabashije gucuruza album ze ku mafaranga menshi. Uyu muhanzikazi kandi akaba ariwe wagiye atangaza benshi bitewe n'imyambarire ye akoresha ku rubyiniro.Ibi akaba ariwe gusa wabikoze.
5.Aretha Franklin
Nyakwigendera Aretha Franklin uzwiho kuba ariwe watangije injyana ya R&B Soul muwi 1965 ndetse akaba yarahawe akazina ka 'Queen of Soul' yaje ku mwanya wa 5 mu bahanzikazi beza b'ibihe byose. Aretha Franklin akaba yarasanzwe ari ku mwanya wa 9 mu bahanzi 100 beza b'ibihe byose ku rutonde rwakoze na Rolling Stone Magazine.
6.Beyonce
Icyamamarekazi Beyonce Knowles Carter cyaje ku mwanya wa 6 mu bahanzikazi 10 beza b'ibihe byose. Uyu muhanzikazi wahawe akazina na 'Queen Bey' akaba ariwe wenyine umaze guca agahigo ko gutwara ibikombe byinshi akurikira Whitney Houston. Beyonce kandi akaba ariwe muhanzikazi winjije amafaranga menshi akuye mu bitaramo yakoze azenguruka isi (World Tour).
7.Ashlee Simpson
Ashley Nicolle Simpson wamamaye mu muziki ku izina rya Ashlee Simpson umuvandimwe w'icyamamarekazi Jessica Simpson niwe waje ku mwanya wa 7 mu bahanzi 10 beza b'ibihe byose. Ashlee Simpson akaba yaraciye agahigo ko kuba umuhanzikazi uzi gucuranga gitari neza kurusha abandi.
8.Tina Turner
Tina Turner umuhanzikazi ufatwa nk'umwamikazi w'injyana ya Rock n' Roll niwe uri ku mwanya 8 mu bahanzikazi 10 beza b'ibihe byose. Tina Turner akaba ariwe waciye agahigo ko kuba umwiraburakazi wa mbere wakoze injyana ya Rock n' Roll bikamuhira ndetse ikamugira icyamamare.
9.Adele
Umuhanzikazi Adele ukomoka mu Bwongereza yaje ku mwanya wa 9 mu bahanzikazi 10 beza b'ibihe byose. Adele uzwiho kugira ijwi ryiza no kwandika indirimbo zikora ku mitima y'abenshi niwe waciye agahigo ko kugira indirimbo zirebwa n'abantu benshi cyane mu gihe gitoya ndetse akanagurisha album ze ku mafaranga meshi.
10.Addison Rae
Addison Rae w'imyaka 21 niwe muhanzikazi waje ku mwanya wa 10 mu bahanzikazi beza b'ibihe byose. Uyu muhanzikazi waciye uduhigo twinshi akaba n'umubyinnyi kabuhariwe niwe wabashije kwamamara mu muziki abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akamenyekana ataragira inzu itunganya umuziki imusinyisha.