Nyuma y'uko Ishyiramwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA risabye aya makipe kuba zamaze kwerekana ikibuga zizakiriraho imikino ya shampiona bitarenze tariki ya 17 Ugushyingo 2021, umunsi umwe nyuma yo guhagarika stade Umuganda, babinyujije mu karere ka Rubavu, aya makipe yamaze kwandikira MINISIPORTS ayisaba gusaba FERWAFA kwisubiraho.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ikipe za Marines FC, Rutsiro FC na Etincelles FC zari zishyize hamwe zandikira Akarere ka Rubavu zisaba ko zakorerwa ubuvugizi muri Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bakaba babareka bagakomeza kwakirira imikino yabo kuri stade Umuganda.
Aya makipe yavugaga ko iyi Stade nubwo hari bimwe mu bice byayo byangiritse ariko ikibuga kitangiritse ndetse n'ibyumba 2 abakinnyi bambariramo bikaba ari bizima.
Muri iyi baruwa bari banavuze ko n'aho abafana bicara hatangiritse nubwo imikino aya makipe aheruka kwakirira kuri iyi stade nta bafana bari bemerewe kuyireba.
Mbere yo guhagarika iyi Stade, Minisiteri ya Siporo yari yasohoye urutonde rwa Stade 17 zemerewe kwakira imikino y'imbere mu gihugu no kwakira abafana zirimo iyi Umuganda yo byavugwaga ko ari iby'agateganyo.
Nyuma hakozwe isuzuma ryanzuye ko iyi stade idakwiye gukomeza gukinirwaho ihita ihagarikwa.
Ikipe ya Marine yagombaga kwakira Mukura kuri uyu wa Gatanu mu gihe Etincelles yari kwakira APR FC ariko iyi mikino yose ntikibereye kuri stade Umuganda.
Stade Umuganda iri mu bikorwa remezo byangiritse nyuma y'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo ryateje imitingito yangije ibikorwa binyuranye mu Karere ka Rubavu.
Source : http://www.ukwezi.rw/spip.php?page=article&id_article=13765