Martin Ngonga i Burundi yashimiye uko iki Gihugu kiyobowe mu gikorwa cyarimo V/Perezida Bazombanza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka y'Urukiko rw'Umuryango wa Africa y'Iburasirazuba rumaze rushinzwe, Martin Ngonga uyoboye Inteko Ishinga Amategeko y'uyu Muryango yashimiye uru rukiko uko rukomeje gushyira imbere uburenganzira bw'abatuye ibihugu bigize EAC.

Hon Martin Ngoga yakomeje avuga ko nka EALA bishimira ibyo urukiko rwa Afurika y'Iburasirazuba rwagezeho mu myaka 20 rumaze rushinzwe.

Ati 'Tugomba gukorera hamwe kugira ngo ibyo dukora bibashe kugerwaho. Turacyakeneye gukorera hamwe nk'itsinda kugira ngo uburenganzira bw'ikiremwamuntu bukomeze kubahirizwa.'

Martin Ngoga yaboneyeho gushimira Igihugu cy'u Burundi cyabereyemo iki gikorwa, ati 'Ndashimira uko igihugu cy'u Burundi kiyobowe mu buryo bw'amategeko kandi ndashimira abateguye ko iyi sabukuru y'imyaka 20 Urukiko rw'Afurika y'iburasirazuba ibera muri iki gihugu gifite umujyi mwiza nka Bujumbura, turabizera kuzakomeza gukorana bya hafi no gukorera hamwe nk'itsinda.'

Visi Perezida w'u Burundi, Prosper Bazombanza wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yizeje Urukiko rwa Afurika y'Iburasirazuba ko Leta y'u Burundi izakomeza gushyigikira ibikorwa byose by'uru rukiko kugira ngo rukomeze rwibubake.

Yagize ati 'Uru rukiko rwakira ibirego byinshi kandi rukabikemura imanza zigacibwa neza.'

Prosper Bazombanza yashimiye ko Urukiko rw'Afurika y'Iburasirazuba ko bahisemo kwizihiriza iyi sabukuru mu gihugu cy'u Burundi.

Ati 'Umumaro wabyo bituma n'abaturage barushaho kumenya imikorere y'uru rukiko.'

Nestor Kayobera, Umurundi uyobora urukiko rwa Afurika y'Iburasirazuba yasabye ibihugu bigize uyu muryango kubahiriza ibyemezo bifatwa n'uru rukiko bityo abaturage baba baruregeye bagahabwa ibiba byemejwe na ruriya rukiko.

Hon Nestor Kayobera yavuze ko imyaka 20 ivuze ibintu byinshi cyane ariko igikomeye cyane yavuze ko urukiko rw'Afurika y'iburasirazuba ari urukiko rugendera ku mategeko kandi rutanga ubutabera ku barugannye bose.

Urukiko rwa Afurika y'Iburasirazuba rwashinzwe mu 1967 ariko nyuma y'imyaka 10 ruza gusenyuka kubera kudahuza kw'ibihugu bigize uyu muryango.

Nyuma y'imyaka 34 ubwo hari mu 2001 rwongeye kubaho kanda ruza rufite imirongo ihamye igamije guha abaturage ba EAC ubutabera bushingiye ku mategeko.

Hon. Kayobera Nestor ati 'Imyaka 20 ni myinshi cyane hakozwe byinshi muri uru rukiko rwa EACJ kuko n'umwana ufite imyaka 20 aba ari umwana wakuze watangiye kwifatira ibyemezo bimwe na bimwe.'

Hon Kayobera Nestor yaboneyeho gusaba ibihugu bigize umuryango wa EAC guha amikoro uru rukiko kugira ngo uru rukiko rurusheho gukomera.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Martin-Ngonga-i-Burundi-yashimiye-uko-iki-Gihugu-kiyobowe-mu-gikorwa-cyarimo-V-Perezida-Bazombanza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)