U Rwanda ruzabanza kwakira Mali mu mukino w'umunsi wa gatanu uzabera i Nyamirambo tariki ya 11 Ugushyingo saa Kumi n'ebyiri mu gihe ruzasoreza kuri Kenya tariki ya 15 Ugushyingo 2021.
Mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', yahamagawe kuri uyu wa Kane, ntiharimo rutahizamu Kagere Meddie ukinira Simba SC, Rwatubyaye Abdul na Mutsinzi Ange umaze iminsi adakina.
Hari kandi Mukunzi Yannick, Omborenga Fitina na Tuyisenge Jacques bafite imvune ndetse na Iradukunda Bertrand uherutse kwerekeza muri Township Rollers yo muri Botswana.
Djihad Bizimana utarakinnye imikino ibiri iheruka kubera kurwara COVID-19, yongeye kwitabazwa kimwe na Sugira Ernest wari umaze iminsi adahamagarwa.
Mu bandi bahamagawe harimo Nkubana Marc wa Gasogi United, wahamagawe bwa mbere mu Ikipe nkuru kimwe na Rutabayiru Jean Philippe wa S.D. Lenense Proinastur na Nsanzimfura Keddy wa APR FC.
Ikipe y'Igihugu izakorera umwiherero kuri Sainte Famille Hotel guhera ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ugushyingo 2021 mu gihe imyitozo izajya ibera kuri Stade ya Kigali.
Mali ni yo iyoboye itsinda E n'amanota 10, Uganda ni iya kabiri n'amanota umunani, Kenya ni iya gatatu n'amanota abiri mu gihe u Rwanda ari rwo rwa nyuma n'inota rimwe.