Me Nkundabarashi yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abavoka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Me Nkundabarashi yatowe ku bwiganze bw’amajwi 97,5% kuko mu bantu 827 batoye yabonyemo amajwi 807, bivuze ko agiye kuyobora uru rugaga muri manda ya mbere y’imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe gusa.

Me Nkundabarashi yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda asoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu 2008. Yaburaniye abantu batandukanye ku manza zirimo iz’inshinjabyaha, iz’umurimo, umuryango ndetse n’ubucuruzi. Ni we mwunganizi wa Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara.

Muri Nyakanga 2014 yatangiye gukorana na Trust Law Chambers, imwe muri “cabinet” y’abanyamategeko ikomeye mu gihugu.

Ari mu bagize Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ndetse abarizwa no mu rwo muri Afurika y’Iburasirazuba. Avuga neza Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.

Me Nkundabarashi mu 2018 yunganiye Me Richard Mugisha babana muri cabinet wari witabaje Urukiko rw’Ikirenga asaba ko zimwe mu ngingo z’igitabo cy’amategeko ahana ziteshwa agaciro, by’umwihariko izirebana n’icyaha cy’ubusambanyi, guta urugo no gukoza isoni abayobozi n’abashinzwe umutekano.

Me Nkundabarashi agiye kuyobora Urugaga rw'Abavoka muri manda y'imyaka itatu ishobora kongerwa rimwe

Akimara gutorwa, yavuze ko agiye gukomereza aho mugenzi we yari agejeje by’umwihariko akita ku mikoranire iboneye n’abandi banyamategeko bo mu bindi bihugu.

Yakomeje avuga kandi ko mu mikorere y’abavoka, bagiye gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa bituma imibereho y’abagize urugaga ikomeza kuba myiza.

Ati “Umubare w’abavoka umaze kwiyongera, ni ngombwa ko dukoresha ikoranabuhanga kugira ngo dutangire gukemura ibibazo bitandukanye mu buryo dukorana nabo.”

Usibye Me Nkundabarashi, hatowe kandi abanyamategeko batandatu bagize Inama y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, barimo Me Sebaziga Maseruka Sophonie wagize amajwi 760, Me Rwimo Clotilde wagize 723, Me Buzayire Angele wagize amajwi 715, Me Habimana Pie wagize 711, Me Mukabibi Fatuma wabonye amajwi 698 na Me Niyongira Ghislaine wagize amajwi 686.

Umuyobozi w’Urugaga ucyuye igihe, Me Kavaruganda Julien, yavuze ko muri manda ebyiri amaze ku buyobozi bw’uru rugaga we n’abo bakoranaga baharaniye ko abanyamuryango bunga ubumwe, bakumva ko urugaga ari urwabo, ko aribo bakwiye kuruteza imbere.

Ati “Mu bikorwa twagerageje kugeraho ni uko buri munyamatego (uba mu rugaga) ubu afite ubwiteganyirize bwo kwivuza mu bitaro byose byo mu Rwanda no muri ‘Pharmacie’ zose dukorana nazo.”

“Twatangije gahunda y’izabukuru y’Abavoka, aho buri munyamategeko urengeje imyaka 65 ashobora kugira ubufasha ahabwa n’urugaga mu gihe ari mu zabukuru, hari n’inyubako yahoze ari iya Sportview hotel yaguzwe n’urugaga, tukaba dushoje manda irangije kwishyurwa.”

Me Kavaruganda yavuze ko muri manda ye bagiye bagirana ubufatanye n’ibigo bitandukanye bigamije gufasha abaturage kubona ubutabera, aho bari gukora ibishoboka ku buryo muri buri karere haba hari abanyamategeko babiri bashobora kwitabazwa mu gufasha abaturage.

Nk’umuyobozi ucyuye igihe yashimiye abanyamategeko bamugiriye icyizere akabayobora mu gihe cy’imyaka itandatu.

Yongeyeho ati “Hari gahunda twari twaratangiye zitarajya ku murongo, nko gishyiraho ishuri ry’urugaga rw’abavoka rizajya zitanga amahugurwa yihariye y’abavoka nyuma yo kwinjira mu rugaga. Abafite ubuyobozi nabasaba kuzabinoza neza umunyamategeko aho ari hose akaba afite ubumenyi bushobora no gukora hanze y’igihugu.”

Kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri uru rugaga ni uko agomba kuba yararangije kwiga amategeko muri Kaminuza imyaka ine, akongeraho n’undi wa gatanu wo kumwinjiza neza mu mwuga yigira mu Ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD), yarangiza agakora ikizamini cyimwinjiza mu rugaga, yagitsinda akarwinjiramo, akamara umwaka yimenyereza umwuga akongera agakora ikindi kizamini kimwemerera kuba umwavoka.

Ubu urugaga rw’Abavoka rugizwe n’abanyamategeko 1235 bagenda biyongera uko imyaka igenda iza. Bakaba bagiye kuyoborwa na Me Nkundabarashi Moïse, aho ihererekanya bubasha hagati ye n’uwo asimbuye rizaba mu ntangiriro za Ukuboza 2021.

Buri munyamategeko yahamagarwaga akajya gutora imbere ashyira urupapuro ruriho uwo yahaye ijwi mu gasanduku kari kateguwe
Me Nkundabarashi yatowe na bagenzi be ku bwiganze bw'amajwi
Ni amatora yabaye guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu agera mu masaha ya nyuma ya saa sita
Ni amatora yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure
Me Julien Kavaruganda ageza ijambo ku banyamategeko bagenzi be mu gihe yasozaga manda ye y'imyaka itandatu
Akanyamuneza kari kose ku banyamategeko bari bitabiriye aya matora
Aya matora yabereye mu cyumba cya Koleji ya Kaminuza y'u Rwanda yigisha Uburezi ku Kimironko
Abakandida babaga banditse ku rupapuro hanyuma buri wese akandika izina ry'uwo atoye
Byari ibyishimo ku bari bagenzi be nyuma y'amatora
Me Nkundabarashi (iburyo) asanzwe aburana imanza zirimo iz'inshinjabyaha



source : https://ift.tt/3C5Evnu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)