Aya matora yabereye mu bice bitandukanye by’igihugu, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Ugushyingo 2021.
Kuri uyu munsi, hatowe ba meya 27 bo mu turere two mu Ntara y’iburasirazuba, Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Usibye abayobozi b’uturere hanatowe abayobozi bungirije bashinzwe Ubukungu n’abashinzwe Imibereho Myiza.
Mbere y’amatora habanje ibikorwa byo kurahira kw’abagize Inama Njyanama batowe. Yakozwe mu buryo buziguye (mu buryo bw’ibanga). Abatowe ni abahagarariye abaturage bagiye bazamuka kuva hasi kugera ku karere.
Mu ba meya batowe harimo abari basanzwemo ndetse n’andi masura mashya yinjiye mu nzego z’ibanze.
Biteganyijwe ko abayobozi batorwe kwinjira muri Komite Nyobozi z’Uturere bazarahirira inshingano zabo ku wa Mbere, tariki 22 Ugushyingo 2021.
URUTONDE RW’ABAYOBOZI B’UTURERE BATOWE
Intara y’Amajyaruguru
Gicumbi: Nzabonimpa Emmanuel
Burera: Uwanyirigira Marie Chantal
Rulindo: Mukanyirigira Judith
Musanze: Ramuli Janvier
Gakenke: Nizeyimana Jean Marie Vianney
Intara y’Iburasirazuba
Bugesera: Mutabazi Richard
Gatsibo: Gasana Richard
Kayonza: Nyemazi John Bosco
Kirehe: Bruno Rangira
Ngoma: Niyonagira Nathalie
Nyagatare: Gasana Steven
Rwamagana: Mbonyumuvunyi Radjab
Intara y’Amajyepfo
Gisagara: Rutaburingoga Jérôme
Huye: Sebutege Ange
Kamonyi: Dr Sylvere Nahayo
Muhanga: Kayitare Jacqueline
Nyamagabe: Niyomwungeri Hildebrand
Nyanza: Ntazinda Erasme
Nyaruguru: Murwanashyaka Emmanuel
Ruhango: Habarurema Valens
Intara y’Iburengerazuba
Karongi: Mukarutesi Vestine
Ngororero: Nkusi Christophe
Nyabihu: Mukandayisenga Antoinette
Nyamasheke: Mukamasabo Appolonie
Rubavu: Kambogo Ildephonse
Rusizi: Dr Kibiriga Anicet
Rutsiro: Murekatete Triphose
16:15: Rangira Bruno yatorewe kuba Meya w’Akarere ka Kirehe. Yari asanzwe ari Umujyanama w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.
Abatowe ku mwanya wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Kirehe:
Umuyobozi w’Akarere: Rangira Bruno
Umuyobozi ushinzwe Ubukungu n’Iterambere: Nzirabatinya Modeste
Umuyobozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage: Mukandayisenga Janvière
15:30: Akarere ka Gakenke nako kamaze kubona abayobozi:
Meya: Nizeyimana Jean Marie Vianney
Visi Meya ushinzwe ubukungu: Niyonsenga Aime François
Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Uwamahoro Marie Thérèse
15:10: Akarere ka Rwamagana kongeye kuyoborwa na Mbonyumuvunyi.
Komite yako igizwe na:
Meya: Mbonyumuvunyi Radjab
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukung: Nyirabihogo Jeanne d’Arc
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage: Mutoni Jeanne
15:00: Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke nayo yamaze gutorwa. Igizwe na:
Meya : Mukamasabo Appolonie
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu: Muhayeyezu Joseph Desire
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Abaturage: Mukankusi Athanasie
14:45: Dr Kibiriga Anicet ni we utorewe kuyobora Akarere ka Rusizi. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Bukungu, Icungamutungo n’Uburezi ndetse n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu, yakuye mu Bushinwa.
14:40: I Karongi, Komite Nyobozi yari isanzweho ni yo yongeye gutorwa. Igizwe na:
Meya ni Mukarutesi Vestine; Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere Niragire Theophile na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine.
14:21: Akarere ka Ngororero nako kamaze kubona abayobozi:
Meya: Nkusi Christophe
Visi Meya ushinzwe Ubukungu: Uwihoreye Patrick
Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Mukunduhirwe Benjamine
Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Bugesera ni Mutabazi Richard watorewe kuba Meya, Umwali Angelique wabaye Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere ndetse na Imanishimwe Yvette watorewe kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.
Aba bose uko ari batatu bagize Komite Nyobozi ya Bugesera bari basanzwe muri iyi myanya.
14:00: Kambogo Ildephonse ni we watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu
Habanabakize Nzabonimpa Deogratias nawe yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rubavu.
Ishimwe Pacifique yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza mu Karere ka Rubavu
13:50: Akarere ka Burera nako kabonye abayobozi. Komite Nyobozi yako igizwe na:
Meya: Uwanyirigira Marie Chantal
Visi Meya ushinzwe Ubukungu: Nshimiyimana Jean Baptiste
Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza: Mwanangu Theophile
13:45: Mukandayisenga Antoinette niwe wongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu
13:35: Mukanyirigira Judith ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo.
13:35: Rutaburingoga Jérôme yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gisagara.
Habineza Jean Paul we yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Dusabe Denyse yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’amajwi 213. Yari ahanganye na Uwiringiyimana Clementine wagize amajwi 40 hamwe na Kampundu Agnes wagize 19.
13:05: Ramuli Janvier yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Yari asanzwe akuriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru
Andrew Rucyahana Mpuhwe niwe wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Musanze nk’umuyobozi wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere
13:00: Nyemazi John Bosco yatorewe kuyobora Akarere ka Kayonza
12:57: I Nyaruguru amatora ya Komite Nyobozi y’Akarere arasojwe. Umuyobozi w’Akarere ni Murwanashyaka Emmanuel ; Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ni Gashema Janvier mu gihe Umuyobozi w’AKarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Byukusenge Assumpta.
12:55: Murekatete Triphose ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro
Havugimana Etienne yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rutsiro.
Niyonagira Nathalie yatorewe kuyobora Akarere ka Ngoma
12:50: Habarurema Valens wari usoje manda imwe nk’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, yongeye gutorerwa kukayobora
12:45:I Muhanga Kayitare Jacqueline wari usanzwe ayobora akarere, niwe wongeye gutorwa.
12:40: Dr Sylvere Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi
Gasana Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gatsibo
Sekanyange Jean Leonard yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Abatorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Burera
1. Perezida: Abimana Fidèle
2. Visi Perezida: Uwamyiza Catherine
3. Umunyamabanga: Musabyimana Emmanuel
12:27: Niyomwungeri Hildebrand yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyamagabe.
Habimana Thaddée ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imari n’Ubukungu mu Karere Nyamagabe.
Habimana Thaddée ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imari n’Ubukungu mu Karere Nyamagabe.
12:10: Sebutege Ange yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye n’amajwi 304. Yari ahanganya na Bakundukize Redempta wagize amajwi 13.
Kamana André yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’amajwi 275. Yari ahanganye na Tuyisabe Theoneste wagize amajwi 41.
Kankesha Annonciatha ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
12:00: Gasana Steven ni we watorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare
Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyagatare igizwe n’Umuyobozi w’Akarere Gasana Steven, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet.
Ntazinda Erasme yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyanza aho yagize amajwi 138 atsinze Dr Mukandori Denyse wagize amajwi 54 naho Mbonigaba agira amajwi 34.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu yabaye Kajyambere Patrick mu gihe Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza ni Kayitesi Nadine.
12:00: I Huye hakurikiyeho amatora ya Komite Nyobozi y’Akarere. Abakandida bamamajwe ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ni babiri:
Sebutege Ange
Bakundukize Redempta
Aba bakandida bose babanje kuvuga imigabo n’imigambi yabo imbere y’inteko itora
11:50: Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyanza bamaze kwitoramo abagize Biro y’Inama Njyanama mu buryo bukurikira:
Perezida: Madame Mukagatare Judith
Visi Perezida: Sheikh Ntawukuriryayo Ismaël
Umunyamabanga: Umubyeyi Jeanne
11:45: Mu Karere ka Gakenke, Biro y’Inama Njyanama yatowe igizwe na:
Perezida: Mugwiza Telesphore
Visi Perezida: Bamurange Françoise
Umunyamabanga: Ndacyayisenga Scholastique
11:30: Nzabonimpa Emmanuel yatorewe kuyobora Gicumbi
Nzabonimpa Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi muri manda y’imyaka itanu. Yari asanzwe ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.
I Rulindo amatora ararimbanyije
Kimwe no mu tundi turere, ab’i Rulindo bazindukiye mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Tumba, ahabereye umuhango wo kurahiza Abajyanama batorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rulindo. Barahijwe na Visi Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.
Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo.
Perezida : Dusabirane Aimable
Visi Perezida : Uwimana Léopold
Umwanditsi : Akimpaye Christiane
#Amatora2021: kuri Site y'itora @TumbaCollegeTCT harimo kubera umuhango wo kurahiza Abajyanama batorewe kujya mu Nama Njyanama ya @rulindodistrict. Bakaba barahijwe na Visi perezida w'Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi @RwandaElections @NyirarugeroD @RwandaLocalGov pic.twitter.com/KflGOGYqn4
— Rulindo District (@rulindodistrict) November 19, 2021
11:25: Meya wa Bugesera yamenyekanye!
Mutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Bugesera. Yatorewe bwa mbere kuba Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera muri Gicurasi 2018, nyuma yo kumara igihe ari mu Nama Njyanama.
Icyo gihe yatorewe kuyobora Bugesera asimbuye uwari Meya Nsanzumuhire Emmanuel wari umaze kwegura akajyana n’abari bagize Komite Nyobozi yose.
I Nyamagabe, amatora yabereye kuri Stade Nyagisenyi
Mbere yo gutangira kw’amatora mu Karere ka Nyamagabe, abajyanama ni bo babanza kurahira hakurikireho gutora abagize Biro y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.
Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe ni we wakiriye indahiro z’Abajyanama 17 mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe.
Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe:
Perezida: Uwamahoro Clothilde
Visi Perezida: Bizimana Evariste
Umunyamabanga: Uwimana Abraham
I Muhanga hari abarahiye
Mu bajyanama 17 bagombaga kurahira mu Karere ka Muhanga, harimo babiri batarahiye kuko uwitwa Habinshuti Philippe ari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu hamwe na Kimonyo Juvenal wari usanzwe mu bajyanama.
11:15: I Nyaruguru abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ni :
Perezida: Ingabire Veneranda
Visi Perezida: Turamwishimiye Marie Rose
Umunyamabanga: Mutiganda Innocent
11:15: I Gicumbi naho bamaze gutora Biro y’Inama Njyanama y’Akarere. Igizwe na:
Perezida: Ntagungira Alexis
Visi Perezida: Kamili Athanase
Umunyamabanga: Uwizera Marie Aline
11:00: I Huye, Dr Nyiramana Aisha amaze gutorerwa umwanya wa Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye. Biro y’Inama Njyanama y’Akarere itorwa n’abajyanama ubwabo.
Gatari Egide ni we utowe ku mwanya wa Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye. Biro y’Inama Njyanama y’Akarere itorwa n’abajyanama ubwabo.
Tuyishime Consolation ni we utowe ku mwanya w’Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.
Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye itowe igizwe n’aba bakurikira:
Perezida: Dr Nyiramana Aisha
Visi Perezida: Gatari Egide
Umwanditsi: Tuyishime Consolation
10:55: I Nyagatare bamaze gutora Perezida w’Inama Njyanama aho hatowe Kabagamba Wilson. Yari asanzwe ari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana mu myaka itanu ishize, akaba ari n’umwe mu bagize uruhare mu gutuma aka Karere kaza ku isonga mu mihigo
10:50: I Nyanza naho amatora yamaze gutangira.
10:45: Amatora ya Biro y’Inama Njyanama y’Akarere na Komite Nyoboze y’Akarere ka Nyaruguru yatangiye. Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe niwe wayoboye umuhango wo kurahira.
10:40: I Bugesera ho amatora yatangiye. Ari kubera mu cyumba cy’itora cy’Ishuri rya Maranyundo Girls School.
Ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere, hiyamamaje, Mutabazi Richard wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya ndetse na Mbonimpaye Pascal.
Ubwo yiyamamazaga , Mutabazi yavuze ko mu myaka itatu ishize ari umuyobozi w’akarere hari byinshi byiza yakoze ndetse hari n’amasomo yigiyemo ku buryo aramutse ahawe umwanya uhagije yakora byinshi byiza kurushaho.
Ati “Nkaba mbasaba kumpa amajwi kugira ngo mbone umwanya uhagije wo gukorera Akarere ka Bugesera nk’Umuyobozi, kandi ndabizeza ko tuzagera kuri byinshi dufatanyije.”
10:35: Mu Karere ka Rubavu, amatora ntabwo aratangira. Hategerejwe ko abajyanama babanza kurahira. Muri bo, harimo n’uwari usanzwe ari Visi Meya w’aka Karere, Ishimwe Pacifique.
Amatora ari kubera muri Centre Culturel de Gisenyi.
10:15: Mu Karere ka Ngoma, Perezida w’Urukiko rwa Ngoma amaze kurahiza abajyanama rusange bose hakurikiyeho igikorwa cyo kubaha amabwiriza banibutswa ibisabwa ku muntu wese ushaka kwiyamamaza.
10:00: Mu Karere ka Muhanga, abatora bageze muri Stade ya Muhanga. Abajyanama batowe bagiye kubanza kurahira kugora ngo bemererwe gutora.
Kurahira nibirangira, hagomba gutorwa biro y’Inama Njyanama nyuma hatorwe Komite Nyobozi izayobora Akarere.
Ni ko bimeze no mu turere twa Kamonyi na Muhanga cyo kimwe na Rubavu mu gihe nka Bugesera ho bamaze kurahira kandi batangiye gutora.
source : https://ift.tt/3CxGdOz