Menya impamvu umuhanzi Ngabo Augustin yakunze kuririmba urukundo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ngabonziza Augustin
Ngabonziza Augustin

Muri orchestres yacuranzemo twavuga nka: Les Citadins na Les Copins za mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'Irangira ryaje nyuma ya Jenoside ahagana muri 2000 ubwo ibyo bita ‘Igisope' byatangiraga kwamamara.

Uyu mugabo ufite ibigwi byinshi muri muzika nyarwanda, indirimbo ze nyinshi usanga zaribandaga ku rukundo hagati y'umusore n'inkumi, umugabo n'umugore ariko hakazamo guhemukirana bagatandukana.

Ngabonziza Augustin avuga ko ahanini ibyo yabiterwaga n'uko yifuzaga kumvisha abagabo cyane cyane, ko igihe ari umugabo cyangwa umusore wahemukiye umugore cyangwa umukobwa, ibyiza ari uko yareka kwihagararaho agasaba imbabazi kugira ngo umugore cyangwa umukobwa amugarukire ubuzima bukomeze.

Muri izo ndirimbo iya mbere na mbere ni Ancilla aho Ngabonziza aririmba agira ati: “Ancilla we mbabarira”, hakaba iyitwa aho agiramo ati “Winsiga yewe disi we nkumi nziza yantwaye umutima” na Rugori rwera aho agera mu ndirimbo hagati akagira ati “wintererana”.

Gucuranga no kuririmba, Ngabonziza Augustin yatangiye abibangikanya n'amashuri, ageze no mu kazi arabikomeza.

Ibindi wabikurikira muri iki kiganiro:




source : https://ift.tt/3nTdH50
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)