Miggy yavuze ubuhamya buteye agahinda ku mubyeyi wabo wabarwaniye ishyaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miggy yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 04 Ugushyingo 2021 ubwo basezeragaho bwa nyuma umubyeyi wabo Bandirimbako Pascasie.

Uyu muhango wabanjirijwe no kumusezeraho bwa nyuma byakorewe aho yari atuye mu Kagari ka Mumena, mu Murenge wa Nyakabanda, bikomereza ku rusengero yasengeragaho na rwo ruri muri aka Kagari.

Wari witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye biganjemo inshuti z'umuryango wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy.

Miggy ubu ukinira ikipe ya KMC yo muri Tanzania, yatangaje ko urupfu rw'umubyeyi wabo rwamushenguye bikomeye kubera uburyo yarwaniye ishyaka abana be.

Yagize ati 'Yakoze ibishoboka byose nk'uko mwagiye mubyumva mu mateka yanjye y'ahahise. Twabayeho nabi, navuga ko mu gihe nari ntangiye umwuga wo gukina umupira w'amaguru ntazi ko wenda nzawugiriramo ibihe byiza ndetse ntazi ko nzaba umukinnyi ukomeye cyangwa ko umupira uzantunga, bimwe umuntu aba akina umupira wo mu muhanda, Mama wanjye yacuruzaga agataro. Ibyo byose yabikoraga kugira ngo tubeho.'

Miggy we avuga ko uyu mubyeyi wabo atabarutse yumva akimurimo umwenda kuko hari byinshi yumvaga yifuzaga kumukorera mu kumwitura.

Ati 'Numvaga igihe cyari kigeze ko Mama wanjye yari akwiye kuba yakwicara agatuza, nanjye nkaba ngeze aho kuba namushimira ibyo yadukoreye.'

Yakomeje agira ati 'Ni umuntu wabaye mu bihe bikomeye, aremera aravunika, arigomwa kugira ngo tubeho. Natwe Imana iza kuduha gutera intambwe, tubaho tugira umuryango, tubona akazi. Igihe cyari kigeze ngo Mama mu myaka ye y'izabukuru yicare tumushimire ibyo yadukoreye ariko Imana yamukunze kuturusha.'

Uyu mukinnyi kandi yashimiye cyane inshuti n'abavandimwe baje gutabara umuryango wabo no kuwufata mu mugongo.

Yaboneyeho gushimira abakunzi ba APR FC n'aba Kiyovu Sports, cyane ko akiyumva nk'umunyamuryango w'iyi kipe y'Ingabo yakiniye igihe kirekire kandi yamugejeje kuri byinshi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Miggy-yavuze-ubuhamya-buteye-agahinda-ku-mubyeyi-wabo-wabarwaniye-ishyaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)