Min.Gatabazi na Guv.Habitegeko bihanganishije imiryango y'abana 4 basanzwe mu Buvumo barapfuye bayizeza ubutabera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibiri ya bariya bana bane ari bo Tuyubahe Didier wari ufite imyaka 10, Mfitumukiza wari ufite 11, Manirarera Abraham wari ufite 12 na Ahishakiye Hertier wari ufite imyaka 14 y'amavuko, yabonetse ku Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 mu buvumo buherereye muri uriya Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Iriya mibiri yabonetse ubwo abaturage bashakishaga ukekwaho ubujura wari wibye Inkoko, bagera muri buriya Buvumo bakaza kubona iriya mibiri ya bariya bana nyuma biza kwemezwa n'imiryango ya bariya bana ko ari iyabo.

Bariya bana bane bamaze imyaka itatu baaaraburiwe irengero kuko babuze kuva tariki 15 Nzeri 2018 kuva icyo gihe nta muntu wari uzi irengero ryabo.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko kiriya gikora kibabaje ndetse ko ubuyobozi bwabimenye 'RIB irimo kubikurikirana.'

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François na we yihanganishije ababyeyi b'abana basanzwe mu buvumo tariki 31 Ukwakira 2021 barapfuye, bakaba barabonye imirambo yabo mu Murenge wa Bugeshi Akarere ka Rubavu.

Guverineri Habitegeko François yatangaje ko kiriya gikorwa kibabaje aboneraho kwihanganisha imiryango ya bariya bana.

Yagize ati "Twihanganishije iyo miryango yabuze abana babo. Inzego za Leta zirimo gukora ibishoboka byose ngo abakoze icyo cyaha bafatwe bagihanirwe.'

Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ugushyingo 2021, inzego zirimo urw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB zahise zitangira iperereza muri kariya gace kugira ngo hamenyekane aba baragize uruhare mu bugizi bwa nabi bwahitanye bariya bana.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Min-Gatabazi-na-Guv-Habitegeko-bihanganishije-imiryango-y-abana-4-basanzwe-mu-Buvumo-barapfuye-bayizeza-ubutabera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)