MINISANTE ivuga ko abana 33% bari munsi y'imyaka itanu bagwingiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ababyeyi bakangurirwa gushyiramo imbaraga bakabonera abana indyo yuzuye bityo bagakura neza
Ababyeyi bakangurirwa gushyiramo imbaraga bakabonera abana indyo yuzuye bityo bagakura neza

Mu gihe kuri uyu wa mbere tariki 15 Ugushyingo 2021, aribwo mu Rwanda hatangira icyumweru cy'ubukangurambaga bugamije kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana, MINISANTE iravuga ko imibare yo ku rwego rw'igihugu yerekana ko hakiri ibibazo kubijyanye n'ubuzima bw'umubyeyi n'umwana.

Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana ngo ni igisubizo kuri ibyo bibazo kuko gifasha kwegereza ibikorwa by'ubuzima umuryango nyarwanda muri rusange, hibandwa ku gutanga serivisi ku babyeyi n'abana, ku buryo iyo byibuze bikozwe kabiri mu mwaka bifasha abagiye bacikanwa na serivisi zitandukanye kuzibegereza.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko umwihariko w'iki cyumweru ari uko bagiye ku kijyamo hari imibare yo ku rwego rw'igihugu yerekana ko hakiri ibibazo bireba ubuzima bw'umubyeyi n'umwana.

Ati “Turacyafite ababyeyi batabasha kuringaniza urubyaro nk'uko igihugu kibyifuza, kuko ubu mu gipimo cyakozwe n'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare, twasanze ababyeyi nibura 58% aribo babasha kuringaniza urubayaro bikwiriye, kandi twagombye kuba dufite umubare urenzeho. Abo ni abakoresha uburyo dukunze kwita ubwa kizungu, ariko iyo ushyizemo uburyo bwose buhari, bagera kuri 64%”.

Akomeza agira ati “Ikindi imibare yatugaragarije ko tugifite ikibazo cyo kugwingira kw'abana bafite munsi y'imyaka itanu, aho muri bo 33% twasanze bafite icyo kibazo, ndetse 8% bo bakaba bafite n'ikibazo cy'ibiro bicye, bitajyanye n'imyaka bafite cyangwa se igihagararo baba bafite”.

Ikindi ngo ni uko ababyeyi batabasha kwisuzumisha iyo batwite ku gipimo gishakwa na MINISANTE, kuko 44% gusa aribo basuzumwa nibura inshuro enye igihe batwite, bakagombye kuba byibuze hejuru y'igipimo cya 80% nk'uko byifuzwa.

Umuyobozi w'ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Nadine Gatsinzi, avuga ko mu cyumweru cy'ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana hazakorwa ibikorwa bitandukanye, birimo gutanga intungamubiri za “Ongera”, gupima abana no gutanga imiti y'inzoka.

Ati “Iyo haje ibikorwa nk'ibi ngibi, bikurikirana umubyeyi ugitwite, ari umubyeyi wonsa ndetse ari n'umwana ukiri muto akaba yahabwa intungamubiri zizatangwa muri iki cyumweru zitwa “ongera”. Hari gupima abana bari munsi y'imyaka ibiri, kureba ko batagwingiye, gukora ibikorwa by'isuku n'isukura, ibyo byose bidufasha gukomeza gushyira mu bikorwa izo gahunda dukurikirana, ariko kandi bikanatwereka n'aho tugeze”.

Akomeze ati “Nko gupima abana tukareba ko batagwingiye, bidufasha kureba ese gahunda dukora zitandukanye, ari izo kubaha intungamubiri, ari izo kubaha abo mu budehe bwa mbere n'ubwa kabiri cya gikoma cya Shisha kibondo, ese koko hari icyo birimo gutanga mu buzima bw'umwana! Iyo rero apimwe bibasha kuduha ayo makuru, n'umubyeyi kumukurikirana akamenya ese umwana aramwitaho gute, gukingirwa akarindwa izo ndwara zose, guhabwa iyo miti ibarinda inzoka, kuko n'iyo yarya neza ariko arwaye inzoka zo mu nda ntacyo bimumarira”.

Icyumweru cy'ubukangurambaga bugamije kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana cyangiye tariki 15 kizasozwa tariki 26 Ugushyingo 2021, kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe duhagurukire kurandura imbasa dukingiza abana bacu, duhashya n'ibibazo bibangamiye ubuzima bwacu”.




source : https://ift.tt/3Hofyaz
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)