Minisitiri Gatabazi yaburiye abakozi ba Leta batarakingirwa COVID-19 ko bashobora gukumirwa mu kazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 5 Werurwe 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye ibikorwa rusange byo gukingira abaturage, byahereye ku bo mu byiciro by’abafite ibyago byinshi byo kwandura nk’abaganga, abashinzwe umutekano ndetse n’abafite indwara zidakira cyane abageze mu zabukuru.

Kugeza ubu byinshi muri ibi byiciro byamaze gukingirwa ndetse n’abafite imyaka 18 kuzamura na bo batangira kwitabwaho.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko kugeza ku wa 14 Ugushyingo 2021, abaturage 4.939.195 ari bob amaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa COVID-19 mu gihe 2.719.387 bakingiwe byuzuye.

Nubwo hashyizwe imbaraga mu bukangurambaga bwo gukingira abaturage hari bamwe batarikingiza ku mpamvu zitandukanye ahanini zishingiye ku myemerere.

Leta y’u Rwanda yo yakomeje gushyira imbaraga mu gukingira ibyiciro bitandukanye kugeza n’aho yitabaje abavuga rikumvikana kugira ngo abaturage benshi bakingirwe.

Mu bindi bihugu bifite inkingo zihagije usanga hafatwa ingamba zikakaye ku baturage batarikingiza. Nko muri Autriche hashyizweho Guma mu rugo ku batarafata inkingo, ubu ntibemerewe kuva mu nzu zabo.

Minisitiri Gatabazi yabwiye IGIHE ko umuturage afite inshingano zo kwikingiza nk’uko na Leta ifite izo gushaka inkingo.

Yagize ati “Yarazishatse [inkingo], uko zigenda ziboneka, icyiciro kigezweho kirakingirwa. Udakingiye kandi izo nkingo zihari ntakwiriye kuzaza ngo ajye mu bakingiwe abanduze cyangwa ngo abatere ibyago.’’

Yatanze urugero avuga ko niba Leta yarasabye ko abarimu bose bakingirwa hakaba hari uwinangiye, uwo adakwiye ‘kwemererwa kwigisha abanyeshuri cyangwa ngo ajye muri bagenzi be kandi atarabuze urukingo’.

Yakomeje ati “Wahitamo gufata urukingo cyangwa ukava mu bandi.’’

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibi ari na ko bikwiye kugenda ku bagana hoteli kuko usanga abakozi bazo barakingiwe, bityo n’uyigana agomba kuba yarafashe urukingo.

Ku bakora mu nzego za Leta, Minisitiri Gatabazi yavuze ko abakozi bose bateganyirijwe inkingo ku buryo nta wukwiye kwitwaza ko yarubuze.

Ati “Abakozi ba Leta bahawe inkingo, zirateganyijwe, zirabitse buri wese uri mu kigero cy’imyaka irenze 18, urukingo rwo kumukingira rurahari.’’

“Uyu munsi umukozi wa Leta udakingiye nta zindi mpamvu zifatika zagaragajwe yavuga ko yabujijwe nande? Ubwose wamwemerera kuza mu biro abandi bakingiye we adakingiye kandi yarahawe amahirwe yo gukingirwa. Si ukuvuga ngo birukanwe ku kazi, ni uguhitamo. Urakingirwa ujye mu bandi, ntubishaka ubavemo.’’

-  Ab’i Kamembe bijujutiye kubazwa ko bikingije mbere yo kwinjira mu isoko

Bamwe mu batuye mu Karere ka Rusizi mu mpera z’ukwezi gushize bijujutiye kubuzwa kwinjira mu Isoko rya Kamembe kuko batikingije COVID-19.

Abahageze bagasubizwa inyuma bavuze ko nta nteguza bahawe n’ubuyobozi ngo bubabwire ko bizabaho, kandi ko nta n’itangazo bumvise.

Umwe yagize ati “Nta tangazo batanze ngo bavuge ko abantu batabyemerewe. Bose barabyamaganye kuko ntiyari gahunda rusange y’igihugu cyose. Ari ko bimeze wabyumva ariko kuvuga ngo abantu bamwe barifashe barabikora ntabwo aba ari byiza.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko icyo cyemezo cyafashwe mu gushishikariza abaturage kwikingiza.

Umwe mu baturage ati “Kuri site zo gukingiriraho abaganga birirwa bategereje abantu ntibaze. Ugasanga haje nka 10 gusa ku munsi. Kuva uwo munsi babuza abantu kwinjira mu isoko,abenshi bahise bavuga bati ‘buriya ahantu hose ni ko bigiye kugenda reka twikingize.”

Minisitiri Gatabazi yahamirije IGIHE ko iby’i Rusizi yabikurikiranye, anasobanura impamvu y’icyo cyemezo.

Yagize ati “Ntabwo babujije abantu kujya mu isoko ahubwo bazanye site yo gukingira ku isoko noneho abakingiye bakinjira, utarakingirwa akerekwa aho bari gukingira.’’

Iki gikorwa si umwihariko wa Rusizi gusa kuko no mu tundi turere duturiye imipaka hashyizwe imbaraga mu gutanga inkingo by’umwihariko ku bafite imyaka 18.

Minisitiri Gatabazi ati “Ku bw’izo mpamvu hashyizweho uburyo ku masoko no ku masantere manini abantu bashobora kuhafatira inkingo. Abaganga basigaye bimura site bakayegereza abantu ngo badakora ingendo ndende. I Kamembe naho hakingirirwaga abantu bagiye mu isoko ariko hibandwa ku batarashoboye kubona uko bakingirwa.’’

Yasobanuye ko iki cyemezo kitagamije kubuza abaturage kugera mu isoko ahubwo kigamije kumwereka no kumworohereza kubona aho kwikingiriza.

Ati “Uko bizarangira, inkingo nizimara kuboneka atari ukuvuga ngo wabuze urukingo, Leta yakubwira ngo abandi barakingiye nta mpamvu zo kwicarana na bo kandi utarakingiwe.’’

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko gukingira abujuje ibisabwa mu Mujyi wa Kigali byageze ku musozo ndetse imbaraga zashyizwe mu turere.

Nubwo Guverinoma itarashyiraho itegeko ryo gukumira abatarikingije COVID-19 mu bikorwa runaka, biraca amarenga ko vuba bizaba ngombwa ko umuntu abazwa icyangombwa cy’uko yikingije.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yaburiye abakozi ba Leta batarakingirwa COVID-19 ko bashobora gukumirwa kugera mu kazi
Ukwakira kwa 2021 kugana ku musozo abadafite icyemezo cy'uko bikingije COVID-19 babujijwe kwinjira mu Isoko rya Kamembe, byakozwe mu bukangurambaga bwo gushishikariza benshi kwikingiza
Ibikorwa byo gukingira byakomereje mu bice bitandukanye by'igihugu nyuma y'Umujyi wa Kigali. Aha Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yakingiraga umwe mu baturage; ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney (hagati) na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François



source : https://ift.tt/3nflrPo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)