Ubu ni ubutumw ayatanze mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya mu Karere ka Rusizi, ku wa 22 Ugushyingo 2021.
Gatabazi yabasabye gufatanya, gukundana no kutishisha uwo ari wese ubagannye kugira ngo babashe kugera ku ntego.
Yagize ati “Ubu mugiye gutangira kwitirirwa ibikorwa. Ntimuze kujya mu munyenga w’ibyo musanze, mugomba gutangira ibyanyu muzasobanura nyuma y’imyaka itanu.”
“Turifuza ko muzabikora neza, mugakoresha uburyo budasanzwe, imbaraga zidasanzwe, bwa bwenge na ya mashuri mwize nta rundi rwitwazo. Ibyo byose bizabaha amahirwe yo gufatanya n’abaturage ndetse n’abayobozi musanze mu nshingano.”
Yongeyeho ati “Kugira ngo ufatanye n’abantu ugomba kubakunda wabona umuntu aje akugana ukamenya ko aje gutanga umusanzu we. Kuko iyo ukunze umuntu umutima wawe urafunguka ukamugirira ikizere.”
Akarere ka Rusizi mu manota y’imihigo aheruka y’umwaka 2019/2020 ni ko kaherekeje utundi, ku mwanya wa 30 n’amanota 50%.
Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bwakozwe mu Mujyi wa Kigali n’iwunganira bwagaragaje ko Rusizi iza ku mwanya wa mbere mu turere tugaragaramo ruswa isabwa abaturage mbere yo guhabwa serivisi.
source : https://ift.tt/3l1qz8s