Kuri iki Cyumweru abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri iyi siporo isanzwe iba kabiri mu kwezi. Ni iya mbere ibaye muri uku kwezi k’Ugushyingo 2021.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.
Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu. Iyi siporo yaje kwaguka igera no mu bindi bice by’igihugu, gusa kugeza ubu ho ntirasubukurwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.
Iki cyorezo kandi cyagize ingaruka ku buryo iyi siporo yari isanzwe ikorwamo, kuko byabaye ngombwa ko itangira gukorwa hubahiriza amabwiriza arimo kutagendera mu kigare mu rwego rwo guhana intera.
Mu bihe bitandukanye kandi iyi siporo yagiye ihagarikwa bitewe n’iki cyorezo, urugero ni nko muri Nyakanga 2021 ubwo Umujyi wa Kigali washyirwaga muri Guma mu rugo.
Kugeza ubu iyi siporo yitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abana, abakobwa, abasore ndetse n’abakuze kandi igafatwa nk’isoko y’ubuzima buzira umuze ku bayitabira.
Amafoto: Umujyi wa Kigali
source : https://ift.tt/2ZXWCP0