Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro IATF, izasozwa ku wa 21 Ugushyingo 2021.
Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi ryitabiriwe n’abasaga 10.000, riri kubera mu Mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo, ahateraniye abamurika 1.000 bo mu bice bitandukanye bya Afurika.
Itangizwa ry’iri murikagurisha ryitabiriwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, uyoboye Inama Ngishwanama ya IATF n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma.
Iri murikagurisha riri kuba ku nshuro ya kabiri ryateguwe na Banki ya Afreximbank, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ubunyamabanga bw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente uhagarariye Perezida Kagame yavuze ko iri murikagurisha ry’ubucuruzi ryabaye mu gihe gikwiye.
Ati “Ryaje nk’amahirwe yo kubakira ku byagezweho mu Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi ryabereye mu Misiri mu 2018, aho ishoramari rya Afurika ryanditse ubushabitsi bufite agaciro ka miliyoni zirenga miliyari 32$.’’
Umwe mu mishinga migari Afurika ihanze amaso mu cyerekezo 2063 ni ishyirwaho rya AfCFTA mu kwihutisha ubucuruzi buhuriweho n’ibihugu bya Afurika no gufasha umugabane kwisanga ku isoko mpuzamahanga.
Muri uyu mwaka, IATF yibanze ku ntego yo gushyira mu bikorwa AfCFTA nk’uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika.
Imibare yerekana ko ubukungu bwa Afurika buzava kuri 2.1% bwariho mu 2020 bukagera kuri 3.4% mu 2021 ndetse na 4.6% mu 2022.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ati “Usibye izahuka ryitezwe, indi mibare yerekana ko Afurika ikiri inyuma y’indi migabane. Iki ni cyo gihe cyiza cyo gushyigikira ubukungu bw’ibihugu bya Afurika.’’
Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kuba igihugu gitera imbere mu nzego zose; bizafasha mu kuzamura guhanga udushya, ubushakashatsi, ibikorwaremezo n’ahantu habereye gukorera ishoramari.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bari mu cyiciro cya nyuma cyo gushyiraho uruganda rw’inkingo zizafasha mu guhangana na COVID-19 n’ibindi byorezo.
Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko muri Mutarama, ibihugu bya Afurika byashyize hamwe mu kwishakamo ibisubizo mu by’ubukungu.
Yagize ati “Ibicuruzwa na serivisi byerekanwa muri iri murikagurisha, byerekana umuco wa buri gihugu muri Afurika. Ibi bifasha abacuruzi bo muri Afurika kubona amasoko no hanze y’Umugabane.’’
Yasobanuye ko Abanyafurika bakeneye kubyaza umusaruro umutungo kamere uri ku Mugabane, ukavanwamo ibifite akamaro.
Ati “Twizeye ko iri murika rizaha Afurika uburyo Abanyafurika bakora mu nganda bashobora gukora no gucuruza ibicuruzwa byinshi byakorewe ku Mugabane. Ndumva buri wese yifuza kuzabona ibyakorewe muri Afurika, atari ahandi.’’
IATF iri kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’iya mbere yabereye mu Mujyi wa Cairo mu Misiri mu 2018. Iri murikagurisha riba buri myaka ibiri rigamije guhuriza hamwe sosiyete, inganda, ibihugu n’abandi bacuruzi Nyafurika bagasangira amakuru ku bucuruzi, ishoramari no kunguka abakiliya bashya hagamijwe kongera ubuhahirane hagati y’abatuye Umugabane wa Afurika.
Olusegun Obasanjo yagize ati “Iri murikagurisha rizatanga amahirwe ku bamurika, bashobore kwerekana ibicuruzwa na serivisi zabo no kuganira ku ishoramari ryabo, byose bigamije gushyira mu bikorwa AfCFTA.’’
Isoko rusange rya Afurika ryemejewe n’ibihugu bitandukanye ku mugabane, rizahuriza hamwe abaturage miliyari 1.3 batuye Afurika, n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe tiliyari 2.6$.
source : https://ift.tt/3qDHbXh