Abasoje amahugurwa ni icyiciro cya 17 cy'abapolisi bato muri Polisi y'u Rwanda, bagizwe n'abapolisi 2,137 hamwe n'abakozi b‘Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano-NISS 182. Muri bo ab‘igitsina gore ni 450 bose batangiye kwiga tariki ya 02 Ugushyingo 2020.
Mu ijambo rya Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja yagaragaje ko igikorwa cyo gusoza amahugurwa y‘abapolisi bato ari ikimenyetso kerekana ubushake bwa guverinoma y'u Rwanda ndetse n'ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwo kubaka Igipolisi cy'umwuga no kugeza Polisi y'u Rwanda ku bushobozi bukenewe kugira ngo ishobore kurangiza neza inshingano zayo zo kubumbatira amahoro n'umutekano w'abaturarwanda ndetse n'uw'ibintu byabo. Yanavuze ko bishimangira ko nta bunyamwuga bwagerwaho bitanyuze mu nyigisho nk'izi bahabwa.
Minisitiri yanagarutse ku bikorwa bya Polisi bya buri munsi byibanda ku kurwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Yagize ati“ Polisi y'u Rwanda yahagurukiye gukumira no kurwanya ibyaha bikomeye nka ruswa n'ibyaba bifitanye isano na yo, ihohoterwa ryo mu ngo n'irishingiye ku gitsina, iterabwoba, impanuka zo mu muhanda n'ibindi. Ibi ntibyagerwaho hatabayeho imikoranire myiza hagati ya Polisi n'abaturage. Polisi y'u Rwanda igira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta nko gufatanya n'abaturage mu kwicungira umutekano, gukora umuganda rusange n'ibindi bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry‘Igihugu binyuze mu gikorwa ngarukamwaka cy'ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi (Police Month).“
Yakomeje ashima urwego Polisi y'u Rwanda igezeho mu gucunga umutekano mu gihugu, bikaba byaratumye ibyaha bigabanuka ku buryo bugaragara. Yavuze ko gucunga umutekano bitagarukira mu gihugu cyacu gusa kuko Polisi y'u Rwanda yitabazwa n'Umuryango w'Abibumbye mu kugarura umutekano mu bihugu by'amahanga bifite ibibazo by'umutekano.
Umuyobozi w'ishuri rya PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yavuze ko akurikije igihe abanyeshuri basoje amasomo bamaze biga ndetse n'amasomo bigishijwe bibemerera kuba abapolisi beza b'umwuga.
Yagize ati“ Mu gihe cy'amezi 12 bamaze hano, aba banyeshuri bize amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n'imyitwarire ya kinyamwuga mu kazi ka Gipolisi ku rwego rw'abapolisi bato. Mu byo bize harimo Kubungabunga umutekano, Ubumenyi mu bikorwa bya Polisi,Ubumenyi mu bikorwa bya gisilikare,Ikoreshwa ry'imbaraga n'imbunda,Gucunga umutekano wo mu muhanda,Imyitozo ngororamubiri, Amasomo abatoza imyitwarire,Amategeko,Ubufatanye bwa polisi n'abaturage,Ubutabazi bw'ibanze n'ayandi.“
Yashimiye abanyeshuri basoje amasomo ku bwitange n'umurava bagaragaje kuko uko batangiye bose atariko bashoje kubera impamvu zitandukanye. 57 ntibashoboye kurangiza amahugurwa kubera impamvu zitandukanye zirimo kunanirwa amahugurwa, uburwayi ndetse n'imyitwarire mibi itajyanye n'indanga mgaciro za Polisi y'u Rwanda.
CP Niyonshuti yashishikarije aba banyeshuri basoje amasomo kuzarangwa n'imitwarire myiza mu kazi gashya bagiyemo abagira inama yo kuzakomeza kwiga no kwihugura.
Ati“ Banyeshuri murangije amasomo yanyu uyu munsi, nk‘uko amasomo murangije yitwa ay‘ibanze, mumenye ko aribwo mugitangira umwuga wa gipolisi, mukeneye gukomeza kwiga no kwihugura aho muzaba mukorera hose. Kuba mugejeje kuri uyu munsi, mwibuke urugendo mwanyuzemo rutoroshye kuva mugeze hano bijye bibaha imbaraga zo kuzuza inshingano zanyu neza.“
Yasoje ijambo rye ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda uhora aha icyerekezo Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda, ashimira Minisiteri y'Ubutabera k'ubufasha bwose igeza k'ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda. Yanashimiye ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda buha agaciro gakomeye imyitozo n'amahugurwa bityo ishuri rya PTS-Gishari rikongererwa ubushobozi burimo ibikoresho no kongerera ubumenyi abarimu.
Police Constable (PC) Mutesi Odette niwe wabaye umunyeshuri wa mbere witwaye neza. Yakanguriye abakobwa bagenzi be kuba batinyuka bakajya muri Polisi kuko ni akazi nk 'akandi kandi ahari ubushake n'ubushobozi buraboneka.
Yagize ati "Bagenzi banjye b'abakobwa nabakangurira kuza muri Polisi y'u Rwanda tugafatanya na basaza bacu kubaka Igihugu cyacu.Nta kigoranye kirimo nk 'uko bamwe baba babitekereza, birashoboka ko n'umukobwa yakora amasomo atangirwa hano asabwa kuba afite kwihangana no gukunda Igihugu."
PC Intare Fiston yavuze ko mu gihe kirenga umwaka bahugurwa hari byinshi yungutse kandi bizamufasha gusohoza neza inshingano nshya agiyemo.
Yagize ati "Hano mpakuye indangagaciro na kirazira, kwihangana kandi nanigishijwe uburyo bwo kubana n'abaturage. Ntaraza muri Polisi y'u Rwanda hari imyanzuro numvaga ntabasha gufata ariko hano twigishijwe gutekereza kandi ugatekereza kabiri mbere yo gufata umwanzuro."
source : https://ift.tt/3DDz1C7