-
- Minsitiri Kagwe (iburyo) yashimye uburyo abajyanama b'ubuzima bahangana na malariya
Yabitangarije muri ako karere ku wa 16 Ugushyingo 2021, aho we na mugenzi we w'u Rwanda, Minisitiri Dr. Daniel Ngamije, basuraga abajyanama b'ubuzima muri ako karere, barebera hamwe intambwe bamaze gutera mu guhashya malariya n'ibindi bikorwa by'ubwitange birimo guhangana na Covid-19.
Ni uruzinduko rwari rugamije kureba uko ibihugu biherereye mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba harimo na Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo, byagira uruhare mu gufatanyiriza hamwe kurwanya malariya.
Abajyanama b'ubuzima bagaragaje ko malariya yakunze kubatwara ubuzima bw'ababo no gukenesha imiryango, kuko urugo yagezemo benshi bayandura, hakitabazwa inzitiramibu ariko ikanga ikigakaza umurego.
Umuyobozi w'impuzamakoperatove y'abajyanama b'ubuzima mu Karere ka Karongi yagaragarije abo bayobozi ko abafatanyabikorwa mu kurwanya malariya muri ako karere bakoranye na Leta mu kubona imiti bisiga umubu ugahunga, n'imiti bacana nijoro umubu ntiwinjire mu nzu bakaba bayihabwa n'Umuryango wita ku buzima (SFH), na bo bakayigeza ku baturage ku giciro kidahanitse ku buryo byagabanyije cyane ubwandu bwa malariya.
-
- Barareba ubwoko bw'imibu iri mu biziba niba harimo itera malaria
Agira ati “Imiti twahawe na (SFH) tuyigurisha abaturage bigatuma aho inzitiramubu utabashije gukora neza imiti ihagoboka, natwe kandi dukuraho inyungu nkeya idufasha mu kazi kacu ka buri munsi”.
Senateri akaba na Minisitiri w'Ubuzima mu Gihugu cya Kenya, Kagwe Mutahi, avuga ko ibikorwa by'abajyanama b'ubuzima mu gufasha abaturage ari umurimo bakora bafatanyije n'Imana kuko birenze kuba ibikorwa bya muntu kubera ubwitange babikorana.
Minisitiri Kagwe avuga ko mu rwego rwo kuganira n'ibindi bihugu ibyagezweho n'ibikeneye gukorwa mu guhangana n'indwara ya marariya, hakenewe imbaraga za buri wese kandi ibihugu bituranyi bigatahiriza umugozi umwe kugira ngo icyorezo gicike.
Agira ati “Akazi mukora ni ak'igiciro gikomeye, muri Kenya dufite abajyanama b'ubuzima benshi kandi akazi musangiye ni ak'ubwitange, Imana ibahe umugisha kuko muri indashyikirwa mu gutabara ubuzima bwa benshi”.
-
- Minisitiri Ngamije (ibumoso) Minisitiri Kagwe, bashimye ibikorwa by'abajyanama b'ubuzima
Mu bindi Minisitiri Kagwe yashimye ni uburyo abajyanama b'ubuzima bafatanya n'abakozi ku bigo nderabuzima gushakisha aho imibu iterera amajyi ngo hafatwe ingamba zo kuyirinda hakiri kare, aho bamenya imibu y'ingabo n'iy'ingore kandi bikabafasha kumenya imibu ishobora gutera malariya muri iyo yombi.
Ku kijyanye n'ubufatanye bw'ibihgu mu kurwanya malariya, Minisitiri Kagwe yavuze ko imibu itagira umupaka kandi iyo itembera hirya no hino inakwirakwiza malariye, bityo ko kuyirwanyiriza hamwe ari bwo buryo bwo kuyirandura burundu.
Agira ati “Umubu nta mpapuro z'inzira waka ngo utembere, nta mupaka ugira ni yo mpamvu kuwurwanya bisaba ubufatanye bw'aho wagera hose kugira ngo tubashe kurandura malariya”.
Minisitiri w'Ubuzima w'u Rwanda, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko mu rwego rwo guhangana na malariya mu bihugu bigize akarere ka Afurika y'Iburengerazuba u Rwanda ruherereyemo, ari byiza ko Igihugu nka Kenya gisura ibikorwa bishingirwaho mu guhashya malariya, kugira ngo ibyo ashima bibe byaha umurongo ngenderwaho washyigikirwa n'ibindi bihugu kugira ngo bagire imyumvire imwe mu kurwanya iyo ndwara.
-
- Bismiye ko ibiganiro biva mu nama ihuje ibihugu umunani bya EAC biza gufata imyanzuro ifatika
Agira ati “Bifuje kureba uko dukorana n'abajyanama b'ubuzima, uko tubitaho, uko dukorana na bo, uko abajyanama b'ubizima n'abakozi bo mu bigo nderabuzima bafatanya kurwanya malariya, aho bajya kureba aho imibu iterera amagi, bakamenya uko imibu itera marlriya imeze noneho bagafatanyiriza hamwe gusiba ibiziba by'aho yororokera. Babishimye kandi ni ibikorwa byivugira kuruta kubivuga gusa mu magambo”.
Umuyobozi mukuru wa SFH Rwanda, Manase Gihana Wandera, ufasha kubonera imiti n'amahugurwa abajyanama b'ubuzima mu kurwanya malariya avuga ko ubu hari kwigwa ubutyo bahana ubumenyi n'ibindi bihugu ku bikorwa byahurirwaho mu kurwanya iyo ndwara ku buryo bwagutse.
Agira ati “Ni byiza ko dufatanyiriza hamwe guhangana na malariya mu bihugu duturanye, kuko ari urugamba rutari urw'umuntu umwe, ruhuriweho n'abaturage, abayobozi n'abafatanyabikorwa, kuko guha abaturage ubumenyi n'ubushobozi bituma bamenya hakiri kare uko bakwirwanyiriza malariya, uburyo yakwirinda, n'uburyo yatanga raporo ku gihe ngo tuze kumufasha aho atabishoboye.
Mu Rwanda habarurwa abajyanama b'ubuzima ibihumbi 60 bitanga mu mirimo yabo yo gukurikirana ubuzima bw'abaturage, igihugu cya Kenya kikaba kimaze imyaka 20 gitangije uburyo bwo kwifashisha abajyanama b'ubuzima, mu rwego rwo guhangana n'indwara ziganje cyane mu bice by'icyaro.
source : https://ift.tt/3HyutPB