Miss Ingabire wabanje guhura n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard akanamushyikiriza ibendera ry'u Rwanda, yafashe rutemikirere kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021.
Ku kibuga cy'indege, Miss Ingabire Grace yagaragaye yambaye ibendera ry'u Rwanda aho yanasabwe kugenda yumva ko ahagarariye Abanyarwanda bose
Yaherekejwe na bagenzi be begukanye amakamba muri Miss Rwanda, barimo Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Liliane.
Ubwo Hon Bamporiki yashyikirizaga ibendera Miss Igabire Grace kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, yamwibiye ibanga rizatuma atahukana ikamba rya Miss World.
Yagize ati 'Akwiye kuzababwira ko kumuha ikamba ari bo byungura kurusha we, kuko u Rwanda rwari igihugu umuntu wese adashaka kumenya, rwari Igihugu kidatabara, ariko uyu munsi ni Igihugu buri wese yishimiye ndetse gitabara, ibi bikaba umusaruro w'imiyoborere myiza.'
Miss Ingabire Grace na we wavuze ko azazirikana ishema ry'u Rwanda ubwo azaba ari guhatana muri ririya rushanwa, yavuze ko agiye azirikana ko Igihugu ahagarariye gifite ibigwi bityo ko yizeye kutazagitetereza.
Miss Ingabire Grace yavuze ko nubwo atakwegukana ikamba muri ririya rushanwa ariko azagira umwanya mwiza ngo uretse ko no kuryegukana bishoboka.