Miss Ingabire Habibah yemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina neza bituma agira uruhu rufite itoto – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Ingabire Habibah wabaye Miss Supranational Rwanda 2017, yahishuriye abakobwa bagenzi be ibanga ryo kugira uruhu rwiza, rufite itoto, aho yababwiye ibyo we akora kugirango ahora uruhu rumeze nk'urw'umwana muto.

Abanyujije ku rubuga rwa Instagram Habibah, akaba yasangije abafana be bimwe mu bintu akora ndetse nibyo arya kugirango arushuho kugira uruhu rwiza ndetse no kunyurwa mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.

Habibah yatangiye abaza abakobwa bamukurikira niba bashaka kumenya ibanga ryo kugira uruhu rwiza, umubiri uteye neza ndetse no kunyurwa n'imibonano mpuzabitsina. ati :'Ubu butumwa ni mwe bugenewe'

Mu nama Habibah agira abakobwa bagenzi be hakaba harimo kunywa amazi, gukora imyitozo ngororamubiri, kurya imbuto, kunywa Green Tea, kunywa Plain Yogurt ndetse no kurya igihingwa kitwa Okra.

Iki gihingwa cyitwa Okra, Habibah akaba yemeza ko kihariye cyane kuko ngo kugikoresha byongerera umugore amahirwe yo kubyara impanga, ndetse ngo kinahindura ubuzima bw'imyororokere.

Nyuma rero umufana wa Habibah akaba yamubajije ati :'Ushatse kuvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina neza ariryo banga ryo kugira uruhu rwiza.'

Habibah nawe mukumusubiza niko kumubwira ati :'1000%' ibi ni nko kumubwira ati :'Cyane rwose'



Source : https://yegob.rw/miss-ingabire-habibah-yemeza-ko-gukora-imibonano-mpuzabitsina-neza-bituma-agira-uruhu-rufite-itoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)