Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021 ni bwo iki gikorwa cyabaye, kibera ku kicaro gukuru cya MTN i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. "Level Up Your Biz" ni programe MTN yatangije mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka igamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko bafite imishinga itanga icyizere. Mu batanze imishinga bagera kuri 200, batandatu ni bo bageze mu cyiciro cya nyuma hatoranywamo batatu batangajwe uyu munsi ndetse banaterwa inkunga ya miliyoni kuri buri muntu.
Ritha Umurungi umukozi wa MTN Rwanda
Ritha Umurungi ushinzwe iyamamaza bikorwa muri MTN yagaragaje icyatumye bahitamo gutera inkunga imishinga y'urubyiruko binyuze muri progarame bise "Level Up Your Biz". Yagize ati: "Urabizi hashize nk'imyaka ibiri turi muri COVID-19, twashakishije uburyo twashyigikira urubyiruko mu Rwanda. Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko bifuza kwiteza imbere benshi, twaravuze tuti se kuki atari ho twahere tukarushyigikira". Yakomeje avuga ko muri icyo gihe bari bafite igikorwa cyo kwamamaza MTN Yolo mu cyo bise "Iremere wubahwe" bahitamo kubihuza n'iki gikorwa.
Umuyobozi mukuru wa Inkomoko
Inkomoko yafatanyiji na MTN muri iki gikorwa, ikorana na ba rwiyemezamirimo batandukanye mu kunoza imishinga yabo bakabasha kwiteza imbere ndetse bagateza n'imbere igihugu binyuze mu guhanga utuzi. Iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012 gifasha ba rwiyemezamiromo bato n'abaciriritse kikaba kimaze kugira amashami mu bihugu bitandukanye birimo Ethiopia, Kenya ndetse barifuza no kugera n'ahandi.
Gashagaza Emmanuel umukozi muri iki kigo cya MTN Rwanda cyari kimaze amezi atandatu gihugura abafite imishinga myiza yavuye muri 200, yasobanuye icyo bagendeyeho bahitamo batatu batsinze. Yagize ati: "Twabanje kureba imishinga yanyu tureba niba izagirira abanyarwanda inyungu ariko na none ari imishinga ifite icyerekezo".
Gashagaza Emmanuel umukozi wa MTN Rwanda
Yakomeje avuga ko bamaze gusuzuma iyi mishinga bafashe banyirayo bakorana mu gihe cy'amazi atandatu babaha amahugurwa ku bijyanye n'incungamari, aho bakura abakiriya n'ibindi. Agaruka kuri batatu bahisemo bafite imishinga yahize iyindi yagize ati: "Kwari ukureba ese abantu bose bitabiriye abari bafite ubushake kurusha abandi ni abahe? Ababashije gukoresha imfashanyigisho twabahaye neza ni bande, ese abagaragaza neza akamaro nk'imfashanyo bazahabwa ni bande?".
Yavuze ko ibyo byose ari byo bagendeyeho hanyuma basoje babihuza n'abari bagize akanama nkemurampaka ka MTN. Abari bageze mu mu cyiciro cya nyuma barigaragaje imbere y'aka kanama nkemurampaka kari kagizwe n'abantu 4 ba MTN maze ku bufatanye na Inkomoko bahitamo 3 bafite imishinga myiza kurusha abandi ari na bo bahawe miliyoni umwe umwe.
Mu mishinga itatu yatsinze harimo uwa kompanyi yitwa "Urukundo Initiative" ikaba yigisha urubyiruko ibijyanye n'imyororokere hifashishijwe udushya dutandukanye. Kuri ubu uyu muryango wifashisha umukino witwa "Urukundo Board" mu kwigisha urubyiruko ubuzima bw'imyororokere.Â
Undi ni uwa Aline Uwase ufite kompanyi yitwa The happiness itanga imirimo, ikanahugura urubyiruko mu kwihangira imirimo ndetse no kudoda ibikapu bikoze mu ruhu. Naho umushinga wa nyuma watsinze ni ujyanye n'ubucuruzi bushingiye kuri murandasi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ndayishimiye Mike waje ahagarariye kompanyi yitwa "Urukundo Initiative", nyuma yo kwegukana inkunga ya miliyoni Frw yashimye MTN na Inkomoko maze anagaragaza icyo iyi nkunga igiye kubamarira. Yagize ati: "Uyu munsi twashimishijwe n'uko MTN na Inkomoko bashimye ibyo dukora babona ko hari icyo twize muri ayo mezi atandatu ndetse babona ko n'imishinga yacu dufite imbere ari myiza ku banyarwanda, ni yo mpamvu twahawe ubu bufasha".
Ndashimiye Mike ubwo yashyikirizwaga sheke ya miliyoni Frw
Yakomeje ati "Ni ubufasha buje tubukeneye kuko bugiye kudufasha by'umwihariko aho twari dufite icyo nakwita intege nkeya mu bijyane no kwereka abantu ibyo dukora twifashishije shene zitandukanye, ku mbuga nkoranyamabaga, kugira ngo abakiriya bacu yaba amashuri, yaba imiryango, yaba ama ONG akora ku bijyanye n'ubuzima ahantu hose hari urubyiruko twifuza ko mu by'ukuri bagira uyu mukino".
Abatashoboye gutsinda, inkomoko yiyemeje gukomeza kubashyigikira mu buryo butandukanye
Ndayishimiye Mike yashimangiye ko urubyiruko rukunda gukina ariko bo bakaba bifuza ko rwakina runiga.
Aline Uwase ufite kompanyi itanga akazi yitwa The happiness nawe yagaragaje ibyishimo bye ati: "Iyi miliyoni igiye kumfasha mu buryo bubiri, uburyo bwa mbere ni uburyo bwo gukora marketing murabona ko turi gusubira mu bihe by'ama Event ni ugushaka amasoko by'umwihariko ya made in Rwanda".
Aline Uwase nawe yegukanye miliyoni imwe y'amanyarwanda
Ikindi yavuze ko aya mafaranga azamufasha ni ukumenyekanisha urubuga yashinze rwitwa sundaymarket.rw acururizaho ibicuruzwa bye. Yashimagiye ko aya amafaranga azamufasha kubona impu zihagije zo gukoramo ibikapu bityo bakanoza akazi kabo nta nkomyi.
Uyu we umushinga we watsinze ujyanye n'ubucuruzi bwo kuri murandasi
Ritha Umurungi ushinzwe iyamamazabikorwa muri iki kigo, yavuze ko n'umwaka utaha iyi gahunda bazayikomeza. Mark Nkurunziza wari uhagarariye MTN muri uyu muhango yagagaraje ko iyi sosiyete y'itumanaho ya mbere mu Rwanda itewe ishema no gukorana na Inkomoko ati"Ku ruhande rwacu nka MTN bidutera ishema gukorana na Inkomoko kugira ngo duteze imbere kompanyi zigitangira cyane cyane ziyobowe n'urubyiruko".
Mark Nkurunziza umwe mu bayobozi ba MTN Rwanda
Yakomeje abasaba gukomereza [Inkomoko] aho bagejeje ndetse bakanarenzaho bakibanda cyane ku ikoranabuhanga. Yasabye ko hakomeza kubaho imikoranire hagati ya MTN na Inkomoko mu gukomeza guteza imbere abanyarwanda cyane cyane urubyiruko.
Inkomoko ifasha ba rwiyemezamirimo ikabahugura n'ibindi