Mu gitaramo kitabiriwe na Ange Kagame, Adekunle Gold yabyinishije inkumi karahava(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Adekunle Gold [AG Baby] yakoreye igitaramo cy'amateka i Kigali cyiswe "Movember Fest" kitabiriwe na Ange Kagame n'umugabo we.

Ni igitaramo cyabereye kuri Canal Olympia ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021.

Iki gitaramo cyari cyahuruje abantu b'ingeri zose cyane cyane urubyiruko rwari rwaje gutangira weekend.

Uyu muhanzi ufite abakunzi benshi i Kigali yabanjirijwe ku rubyiniro n'abahanzi barimo Gabiro Guitar waririmbye indirimbo zitandukanye zirimo 'Amahirwe', 'Koma', 'Karolina' yakoranye n'itsinda rya Dream Boys, 'Byakubera'

Yanaririmbye 'Igikwe' indirimbo ikunzwe na benshi yakoranye na Confy.

Yakurikiwe na Kenny Sol, umwe mu bahanzi bakizamuka ukunzwe cyane, yaririmbye Haso, indirimbo ye yabiciye hanze aha, aririmba 'Agafire' atibagiwe 'Ikinyafu' yakoranye na Bruce Melodie n'izindi.

Aha niho umuhanzi Adekunle Gold [AG Baby] yahise aza ku rubyiniro yakirwa n'urufaya rw'amashyi menshi cyane.

Uyu muhanzi wari utaramiye bwa mbere ku butaka bw'u Rwanda, yavuze ko yishimiye kuhataramira, ashimira buri umwe wese waje muri iki gitaramo.

Yataramiye abanyarwanda baranyurwa ageze ku ndirimbo 'Pretty Girl' yakoranye na Patoraking biba akarusho kuko ku rubyiniro yari ahafite inkumi z'Abanyarwandakazi bamufashije kuyibyina.

Uyu muhanzi wari wishimiye gutaramira Abanyarwanda, yabahase umuziki mu ndirimbo ze zinyuranye zirimo 'Gold', 'It is what it is.'

Neptunez Band yagiye isusurutsa abantu mu ndirimbo zitandukanye
Gabiro Guitar yakoze mu muhogo yiyereka abakunzi be muri iki gitaramo
Kenny Sol yasusurukije abafana be
Adekunle yageze ku rubyiniro asusurutsa abantu
Adekunle Gold ntiyatengushye abanyarwanda, yabahaye ibyo bari biteze
Yahamagaye abanyarwandakazi biyizeye mu kubyina ku rubyiniro maze umuziki bawuha icyigwa
Abantu bo bari benshi biganjemo urubyiruko
Banyuzweeee!!!!
Ange Kagame ari mu bitabiriye iki gitaramo

AMAFOTO: Inyarwanda



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-gitaramo-kitabiriwe-na-ange-kagame-adekunle-gold-yabyinishije-inkumi-karahava-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)