Mu kugaragaza imyambaro gakondo y'ibihugu byabo, Miss Ingabire Grace yaserutse mu mushanana muri Miss World (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakobwa barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga uhiga abandi ku Isi mu bwiza (Miss World), abakobwa baryitabiriye baserutse mu myambaro igaragaza umuco gakondo w'ibihugu byabo aho Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda yaserutse mu mushanana.

Ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021 nibwo habaye uyu muhango, aba bakobwa buri umwe yiyerekanye mu mwambaro gakondo w'igihugu cye, iki kikaba ari kimwe mu bizahesha aba bakobwa amanota azagenda ateranywa n'andi azaturuka mu bindi bikorwa ku buryo uzagira amanota menshi ari we uzaba ufite amahirwe yo kwegukana Miss World.

Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2021, ari kumwe n'abandi bakobwa barenga 100 muri Puerto Rico aharimo kubera aya marushanwa y'ubwiza, ikamba rizatangwa tariki ya 16 Ukuboza 2021.

Gutora bikorwa umuntu ashyize Application ya Mobistar muri telefoni ye ubundi ukareba amafoto ya Miss Ingabire yashyizeho ukayakunda ibyo bita 'Like' mu rurimi rw'amahanga.

Ingabire Grace, yaserutse mu mushanana nk'umwambaro gakondo w'abanyarwanda
Iyi niyo myambaro gakondo yo muri Chile
Argentine iyi ni imwe mu myambaro gakondo yaho
Uhagarariye Colombia ni gutya yaserutse
Umwambaro gakondo wo muri Cote d'Ivoire
Uyu ahagarariye u Bufaransa
Imyambaro gakondo yo muri Afurika y'Epfo
Muri Repubulika ya Czech bakunda kwambara gutya
Koreya y'Epfo
Mu myambaro gakondo y'ubuhinde
Imyambarire igaragaza umuco wa Mexique



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-kugaragaza-imyambaro-gakondo-y-ibihugu-byabo-miss-ingabire-grace-yaserutse-mu-mushanana-muri-miss-warold-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)