Ally Soudy, umunyamakuru wakunzwe cyane hano mu Rwanda mubihe byashize akaza kwimukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika hamwe n'umuryango we, yifurije umugore we isabukuru nziza.
Ally Soudy n'umufasha we Carine Umwiza, bamaze imyaka 10 babana bakaba banafitanye abana 3 harimo abakobwa 2 n'umuhungu umwe. Gusa Ally Soudy n'umufasha we bakaba baratangiye gukundana muri 2002 ni ukuvugako bamaze imyaka 19 murukundo.
Abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram, Ally Soudi yashyizeho ifoto ye na madau nsetse n'abana babo 3 maze yifuriza umugore we isabukuru nziza agira ati 'Isabukuru nziza My Love, Ally Carine Umwiza, I Love U⚘❤'Â
Source : https://yegob.rw/mu-magambo-yurukundo-ally-soudi-yifurije-isabukuru-nziza-umugore-we-video/