Mu rubanza Umunyamakuru yarezemo Leta mu rw'Ikirenga havutzemo imbogamizi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyamakuru Byansi usanzwe akora inkuru zicukumbuye yatanze ikirego asaba ko ingingo ya 71 yerekeye imiburanishirize y'imanza mbonezamubano, iz'ubucuruzi, umurimo n'ubutegetsi ivanwaho kuko ibangamira imikorere y'itangazamakuru.

Iyi ngingo igena ko umunyamakuru ushaka gufata amajwi n'amafoto mu rubanza agomba kubanza gusaba uruhushya Perezida w'Urukiko mbere y'amasaha 48 ngo urubanza rube.

Kuri uyu wa Mbere, ni bwo haburanwe harebwa niba Byansi afite inyungu muri uru rubanza. Iburanisha ryari riyobowe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Faustin Ntezilyayo. Byansi yunganiwe na Me Gakunzi Valerie Musore na Me Ruramira Bizimana Zébédée.

Leta y'u Rwanda yo ihagarariwe n'uwitwa Prosper.

Urukiko rwasanze yaratanze ikirego nta karita y'umunyamakuru itangwa n'Urwego rw'abanyamakuru bigenzura (RMC)yari afite.

Byansi yavuze ko yatunze iyi karita kuva mu 2017 yinjira mu mwuga ariko ko ku itariki ikirego cyagiriye muri 'systeme' ku itariki ya 4 Kamena ikarita ye yari yararangije igihe agishaka indi iyisimbura kuko yari yararangiye ku wa 28 Gicurasi.

Yasobanuye ko icyo gihe yari yaratanze dosiye isaba ikarita nshya ariko kubera ibihe bya Covid-19 igihugu cyari kirimo bituma RMC itinda kumusubiza, akaba yaraje kuyihabwa muri Nzeri 2020 bibuze ko iyo afite izarangira muri Nzeri umwaka utaha.

Intumwa nkuru ya Leta yavuze ko bisa nk'aho Byansi yatanze ikirego nk'umuturage usanzwe aho kuba umunyamakuru kuko atari umunyamakuru wemerewe gukorera mu Rwanda.

Me Gakunzi yavuze ko 'Byansi afite inyungu muri ubu busabe nk'umunyamakuru ugaragaza ko akazi ke kabangamirwa n'itegeko rizitira gukurikirana ibikorwa byo mu nkiko.'

Urukiko ruzafata umwanzuro ko afite inyungu muri icyo kirego cyangwa nta zo afite ku wa 10 Ukuboza. Nibigaragara ko azifite ni bwo azaba agomba gukomeza ikirego cye.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-rubanza-Umunyamakuru-yarezemo-Leta-mu-rw-Ikirenga-havutzemo-imbogamizi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)