Mugiraneza Jean Baptise Miggy yapfushije umubyeyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha ikipe ya Kiyovu Sports isanzwe ikinwamo na Mbonyingabo Regis akaba umuvandimwe wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, avuga ko aba bakinnyi bapfushije mama wabo ubabyara.

Mu butumwa bwo kwihanganisha umuryango w'aba bakinnyi, Kiyovu Sports yagize iti 'Umuryango wa Kiyovu Sports ubabajwe kandi wihanganishije umuryango wa Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Mbonyingabo Regis ku bwo kubura umubyeyi wabo.'

Ubu butumwa bwanyuze kuri Twitter ya Kiyovu Sports, busoza bugira buti 'Imana imwakire mu bayo inakomeze abo azise. Uruhukire mu mahoro Mama Migi.'

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy wapfushije umubyeyi, aherutse gusezera mu ikipe y'Igihugu Amavubi ubu akaba akinira KMC yo muri Tanzania.

Yanyuze mu makipe atandukanye akomeye mu Rwanda arimo APR FC na Kiyovu Sports mu gihe hanze y'u Rwanda yakiniye Azam na Gor Mahia.

Aya makipe yose nta yindi irihanganisha uyu mukinnyi ufite ibigwi mu Rwanda no mu Karere uretse Kiyovu Sports.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mugiraneza-Jean-Baptise-Miggy-yapfushije-umubyeyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)