Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yibukije ko umujyanama adasaza, bityo ko ugomba gutorwa agomba kurenga ibyo kwirebaho ahubwo akavugira abamutumye agamije kubashakira iterambere rirambye aho kubatererana.
Ibi Minisitiri Gatabazi, yabivugiye kuri Sitade y'Akarere ka Muhanga mu matora y'abajyanama batorewemo abagore 30% bagomba kujya mu nama Njyanama y'aka karere. Yagize ati' Umujyanama ahoraho kabone niyo igihe yahawe cyo kujya mu nama Njyanama cyaba cyarangiye, ashobora gukomeza kuba umujyanama kuko ubujyanama ntabwo busaza ahubwo buhora bushakira iterambere abaturage'.
Yongeyeho ko umujyanama mu nama njyanama y'akagari, umurenge ndetse no ku karere iyo hari ibitagenda neza abigaragaza, maze bigashakirwa ibisubizo. Avuga ko ntawukwiye kuvuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge byamunaniye kuko aba ataramufashije kugera ku ntego nyayo ifatika yo guteza imbere abaturage.
Ati' Nibyo muratorwa ariko si ukugenda ngo mwumve ko mwatowe, ahubwo ni umwanya mwiza wo gutumikira ababatumye kugirango mugaragaze ibitagenda neza kugirango bishakirwe ibisubizo. Burya umuyobozi w'umurenge iyo byamunaniye namwe muba mubifitemo uruhare kuko mwagakwiye kumufasha akagera ku ntego zose mwihaye mukesa imihigo yo guteza imbere abaturage'.
Minisitiri Gatabazi, akomeza avuga ko umujyanama mwiza ari uwitabira ibikorwa kuko ngo hari ahakozwe igenzura basanga hari umujyanama witabiriye inama rimwe gusa. Umujyanama nk'uyu ngo ntashobora kwibuka ko abaturage bamutumye!. Yibutsa ko badakwiye kwirebaho, ko ahubwo bakwiye gukorera abaturage badategereje amafaranga bahabwa igihe bitabiriye inama Njyanama. Yabibukije kandi ko bemeye kubijyamo kubwo gushaka gifasha abaturage.
Yagize ati' Umujyanama mwiza yitabira ibikorwa by'inama Njyanama akajya inama, hari igihe mumara gutorwa ibikorwa byose bitegurwa ntubyitabire, kuko hari aho twabonye umujyanama witabiriye ibikorwa by'inama Njyanama inshuro imwe muri Njyanama. Ndongera mbasabe, ntabwo mukwiye kwirebaho cyangwa ngo mutekereze cyane ku mafaranga muhabwa igihe mwagiye mu bikorwa, icyo mucyeneweho ni ukwitangira abaturage mukababera intumwa nyazo kandi zitumika'.
Bamwe mu bajyanama batowe bavuze ko bagiye kuba abagaragu b'abaturage bakababera intumwa zo gushaka ibisubizo by'ibibazo bibangamira imibereho myiza yabo.
Mukandayisenga Donatha, yatorewe guhagararira 30% by'abagore avuga ko azakorera ubuvugizi abakobwa baterwa inda zitateguwe ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Muhayimana Marie Chantal, avuga ko azitangira abamugiriye icyizere kandi ko azatanga ibitekerezo byo gushyira umuturage ku isonga no guharanira ko umuryango wabaho utekanye, udafite amakimbirane, ugaha uburere bwiza abana.
Kayitare Jacqueline wari usanzwe ari umuyobozi w'akarere ka Muhanga muri manda irangiye, avuga ko icyizere yahawe azagikoresha afasha abaturage kurwanya ruswa n'akarengane ndetse akazajya inama n'abandi uburyo umuturage yahabwa serivisi yihuse ntasiragizwe, ko kandi azita ku kureba icyo abaturage bakeneye no kubasaba ibitekerezo kubyo bifuza byabageza ku iterambere ryihuse.
Abakandida 5 batowe bahagarariye 30% by'abagore mu nama njyamana ni; Kayitare Jacqueline yatorewe ku majwi 201, Mukandayisenga Donatha yatorewe ku majwi 122, Niyonsaba Marthe yatorewe ku majwi 118, Mukabatesi jeanne d'Arc yatorewe ku majwi 113 naho Muhayimana marie Claire yatorewe ku majwi 85.
Ku wa Kabiri Tariki ya 16 Ugushyingo 2021 hazatorwa abajyamana rusange bazaza basanga aba 30% batowe, aho bose bazajya mu nama njyanama y'akarere, mu gihe kuwa Gatanu Tariki 19 Ugushyingo 2021 aribwo abajyanama bose bazitoramo biro z'inama Njyanama ndetse na Komite Nyobozi izayobora akarere muri manda y'imyaka 5.
Akimana Jean de Dieu